skol
fortebet

Uwari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubutasi muri RDC uri gushakishwa ari guteza utwe rwihishwa

Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (ANR), Kalev Mutond, abinyujije ku bunganizi be mu mategeko, arimo kugurisha imitungo ye igizwe n’inzu n’amamodoka I Kinshasa na Lubumbashi.

Sponsored Ad

Ni mu itangazo rya Fondation Bill Clinton pour la Paix (FBCP) rigenewe itangazamakuru, ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Mata 2021.

FBCP irahamagarira Abanyekongo kwitonda kugirango batazisanga baguze imitungo itimukanwa, nk’ibibanza n’amazu by’uyu mugabo wahoze ari igikomerezwa mu butegetsi bwa Joseph Kabila, kuri ubu ushakishwa n’ubutabera bwa Congo, kubera ibyaha bitandukanye yakoze akiri mu buyobozi bwa ANR.

Nk’uko urubuga 7sur7.cd dukesha iyi nkuru rwabitangaje, itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti: “Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa ANR, Kalev Motond, ushakishwa n’ubutabera, arimo kugurisha imitungo itimukanwa, ibikoresho byo mu nzu ndetse n’amagare y’ibinyabiziga ku giciro gito muri Kinshasa, Lubumbashi, Kolwezi, Congo yo Hagati no muri Afurika y’Epfo.”

Emmanuel Cole, perezida wa FBCP, avuga ko byaba byiza umunyagihugu wese wiyubashye atishoye mu kugura iyi mitungo bivugwa ko Kalev Mutond yabonye mu nzira zitari nziza.

Uwahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Kalev Mutond, wari inkingi ya mwamba mu butegetsi bw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, yagiye mu bwihisho nyuma yo kwanga kwitaba ubutumire bubiri bwatanzwe n’ubutabera bwa Congo.

Umuryango wa Kalev Mutond watangarije abanyamakuru ko yasohotse mu rugo rw’umuryango igitaraganya ku itariki ya 10 Werurwe 2021, ahagana saa tanu z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa