skol
fortebet

Uwarindaga Donald Trump yamwakijeho umuriro amwishyuza amafaranga yamugurije ngo agure ibiryo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Kevin McKay warindaga Donald Trump yahishuye uko yagurije 130 $ uyu mugabo wamukoreshaga uri no mu bakize ku Isi ariko agategereza kwishyurwa amaso agahera mu kirere.

Sponsored Ad

Kevin McKay yabaye mu itsinda ryarindaga Donald Trump kugeza mu 2012. Uyu mugabo yavuze ko mu 2008 ubwo yari kumwe n’umukoresha we yamugurije 130$ kugira ngo agure ibiryo muri restaurant ya McDonald ariko ntamwishyure.

Trump ngo yagujije uyu murinzi we ubwo bari ku Kibuga cy’Indege cya Aberdeen muri Ecosse ashakaga kugura amafunguro yo kurya mbere y’uko indege ihaguruka ngo kuko bari bagiye gukora urugendo rurerure.

Ati “Yahagaze kuri restaurant ya McDonald yari hafi aho kugira ngo agure ibiryo yari kwifashisha mu rugendo asubira i New York.”

Kevin McKay yabwiye The Mirror ko nyuma yo kugera kuri iyi restaurant, Trump yisatse agasanga nta mafaranga akoreshwa muri Ecosse afite agahita asaba amusaba kuba amugurije 130$ kugira ngo yishyure.

Iki gihe Donald Trump yemereye Kevin McKay ko azayamwishyura ariko undi arategereza araheba. Ati “Ubwo nari nkimukorera, natekerezaga ko azaza akambwira ati ‘Kevin, aya ni amafaranga yawe nari nkurimo ariko uwo mwanya ntiwigeze ubaho.”

Kevin McKay yavuze ko Donald Trump waje kumwirukana mu 2012 atari umugabo uhagarara ku ijambo rye.

Kevin McKay yabwiye The Mirror ko nyuma yo kugera kuri iyi restaurant, Trump yisatse agasanga nta mafaranga akoreshwa muri Ecosse afite agahita asaba amusaba kuba amugurije 130$ kugira ngo yishyure.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa