skol
fortebet

Uwase Clementine umunyarwandakazi uri mu irushanwa rya Miss Supranational yagaragaye yambaye ikariso[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

N’ubwo bitavugwaho rumwe hano mu Rwanda, Uwase Clementine bakunze uzwi ku kazina ka Tina wagiye guhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational uyu mwaka bitunguranye n’abo bahataniye iri kamba biyerekanye bambaye amakariso yo kogana azwi nka’Bikini’

Sponsored Ad

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, muri Hotel yitwa Golebiewski iri muri Pologne , Uwase Clemantine yiyerekanye mu cyiciro gikomeye cyo kwerekana imiterere y’umubiri mu mwambaro wa bikini.

Mu myaka icyenda iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya munani u Rwanda rwitabiriye Miss Supranational.

Mu 2011 hagiyeyo Simbi Sabrina , mu 2012 hajyayo Uwamahoro Yvonne, mu 2013 hajyayo Miss Mutesi Aurore, mu 2014 hajyayo Umwali Neema Larissa, mu 2015 ni Gisa Sonia wagiyeyo, mu 2016 hajyayo Akiwacu Colombe mu 2017 Ingabire Habiba no mu 2018 hagiyeyo Uwase Clementine wagiye guhagararira u Rwanda bitunguranye.

Uwase Clementine mu mwambaro wa Bikini

Uwambaye ‘bikini’ muri iri rushanwa yagiye aba iciro ry’imigani hano mu Rwanda ashinjwa kwica umuco.

Muri iri rushanwa Gisa Sonia wagiyeyo mu 2015 niwe wabimburiye abandi atinyuka kwambara ‘Bikini’ ndetse anasoza irushanwa agizwe Miss Africa Supranational 2015.

Mu 2016 nabwo Akiwacu Colombe yarayambaye ndetse asoza abonetse mu bakobwa icumi ba mbere bitwaye neza.

Ingabire Habibah mu 2017 nawe yarayambaye ariko ntiyabasha kuza mu myanya myiza.

Umukobwa uzahiga abandi mu byiciro byose bitangwamo amanota azamenyekana ku itariki ya 7 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne. Azasimbura Jenny Kim wo muri Korea y’Epfo wegukanye ikamba umwaka ushize.

Ku wa 22 Ugushyingo, nibwo Uwase usanzwe ari umunyamideli yahawe umwanya wo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018, asimbuye Munyaneza Djazira uherutse kwamburwa uyu mwanya kubera kwambara ikariso no kugaragaza imyanya y’ibanga ku karubanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.















Ibitekerezo

  • Umubyeyi wabyaye uyu mukobwa niba atararumbije yapfushije ahagaritse. Harya ngo ahagarariye u Rwanda mu kwambara ubusa?

    nonese ko muvuga ko Djazila yambaye ubusa aba bambaye iki? cg uyu wamusimbuye we ntiyambaye bikini nkuko nundi yari yayambaye yatangiye kwitoza urugendo yari agiye kujyamo ahubwo ndabona ashobora kuba hari ikindi bamuhoye

    umukobwa wifata akambara ubusamubantu abasebya ababyiyibe kandi natwebakobwa abandusebya???

    Ariko ubundi abo bazungu badashyizemo kwambara ubusa ntawo ryaba irushanwa ? Erega natwe tukajyaho tugakoma amashyi, hahahahahaa Mana we !!!
    Ariko ubundi ibi bimaze iki ? Ni iki byunguye igihugu ?? Kwambara ubusa tuuuuu !!
    Ubundi abanyemari ngo mugomba no kwambara ubusa hanyuma abandi bagakoma amashyi !! Ni ikibazo !!!

    Erega bavandimwe nta munyarwandakazi rwose wagakwiriye kwambara ubusa pe !!! Rwose tujye dushyira no mu gaciro.
    Ibyo kuvuga ngo ni amarushanwa ntibikuraho ko ari Umunyarwandakazi kandi ko umuco wacu utemera kwambara ubusa.

    Gusa icyo nababwira ni uko umuco wacu wiyubashye, umuco wacu urambaye ,si ukwirirwa wanitse udutako n’utubuno mu gakariso k’udushumi hariya.

    Umuco wacu uha agaciro igitsina gore,kuko nibo babyarira bakanahekera igihugu, nta mpamvu yo kubanika ku gasozi

    Twigana kenshi abazungu kandi bo kwambara ubusa ni umuco wabo si igitangaza, bo kirazira gushyira ibere hanze, nta nushobora konsa ibere riri hanze bamureba mu gihe twebwe ahubwo umubyeyi aberwa no konsa.
    Abera ni abera,bagira byinshi byayoberanye none se tubigane tumere nkabo ?

    Abanyafrika turacyafite ikibazo cy’imyumvire,ngah mukorogo zahinduye abantu kuba abafana ba Mukura kungufu, wenda benshi batazi niyo kipe !!

    Hamwe ugasanga yabaye umuhondo ahandi aracyari igikara, cyane cyane mu tugingo,ngo akunde ase nk’abera, kandi ubwo ni uruhi rwe rwiza yishe.

    Nimpamo nimundebere uwo mwana mu gakariso !!! Nawe rero yipanze ngo hato atwemeze, aba ba ba ba ba ba ba ba baaa !!!! Puuuu !!!!!

    Ariko Mana ngo umukobwa wagiye ahagarariye u RWANDA ?? URwanda ni iki ? u Rwanda ni bande ?

    Bivuze ngo abayobozi bacu bashyigikiye udukobwa twakuyeho ,tujya kwambara ubusa ?? Sha jye rwose ntibampagarariye pe !!!
    U Rwanda ni igihugu cyiyubashye,gifite umuco ufatika, iryo jambo ngo *wagiye uhagarariye u Rwanda* Ntibyumvikana !!

    Bajye bahagararira abameze nkabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa