skol
fortebet

Uwase Muyago umukobwa uri mu irushanwa rya Miss Rwanda byavuzwe ko yatanze ruswa y’igitsina umwe mu bamureze byababaje yagize ibyo amuvugaho

Yanditswe: Monday 21, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Irushanwa rya ryo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2019 rigeze ahashyushye, ubu buri wese arangamiye kumenya uzambikwa ikamba, ni nako inkuru ziganjemo ibihuha bishyushye zikomeje gusakara hanugwanugwa uzatsinda.

Sponsored Ad

Imwe mu nkuru zashyuhije benshi imitwe muri iyi minsi, ni iyakwirakwijwe ko uwitwa Uwase Muyango Claudine [ufite No1] watsindiye mu karere ka Huye yinjiye mu bahatana uyu mwaka ku iturufu y’urukundo bivugwa ko afitanye n’abategura iri irushanwa.

Ubwo abanyamakuru baheruka gusura abakobwa mu mwiherero i Nyamata, Muyango Claudine we yatangaje ko yiteguye neza. Yanze kugira icyo avuga ku byamuvuzweho kuko ngo byaba ‘ari ukubitiza umurindi’ bidakwiye.

Tabu Illuminée, Umurezi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri Kagarama Secondary School ari naho Muyango Claudine aheruka gusoreza amasomo,yavuze ko ibyavuzwe kuri uyu mukobwa byamubabaje ndetse akemeza ko ari inkuru z’impuha ashingiye ku myitwarire amuziho.

Tabu Illuminée, yagize ati “Yari umukobwa urangwa n’umuco, kwitonda no kumvira, ntabwo numva uburyo yavugwaho buriya burara bwose numvise. Ntabwo ari indaya nk’uko byavuzwe, uko muzi aritonda ntiyakora biriya bintu…”

Yongeyeho ko ishuri akoramo ryishimira uburyo abanyeshuri bariciyemo basigaye bitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kandi bamwe bakegukana imyanya ya mbere barimo Mutesi Jolly watsinze mu 2016.

Tabu yashimangiye ko Muyango Claudine akiri umunyeshuri muri Kagarama Secondary School yari umubyinnyi mu itorero ry’ikigo ndetse ngo yabafashije kwegukana ibihembo bitandukanye.

Yongeyeho ati “Naho ibyo byavuzwe nta kuri kurimo, urumva kumwita indaya n’ibindi bibi ntabwo ari byo […] Nareke guharabika uriya mwana w’umuhungu areke no guharabika Muyango. Aramutse avuyemo yatsinzwe biriya bishobora no kumuhahamura akaba yarwara ihungabana.”

Munyengo Claudine, ni umwe mu bakobwa bamaze iminsi bavugwaho mu buryo budasanzwe mu irushanwa kubera iyo nkuru gusa aho ari mu mwiherero yabyimye amatwi akomeza imyiteguro y’umunsi wa nyuma uzaba tariki ya 26 Mutarama 2019.

Ibitekerezo

  • ese miss Rwanda agomba kuba ari isugi? bazajye rero bashaka abaganga babapime buri cyumweru ubwo busugi bwabo nibasanga byararangiye avemo kuko ntago yaba akiri nyampinga aba ari umugore mubandi witabiriye amarushanwa

    Millions nyinshi z’Abagore n’Abakobwa basambana kubera gushaka inyungu ku bagabo.Cyokora benshi ni ababikora bashaka "kwishimisha",bakabyita ngo "bari mu rukundo".Byerekana ukuntu abantu badatinya Imana yaturemye.Birayibabaza cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    uku nugushaka kwamamara na
    ho ibyo murimo kuvuga birumvikana ko ari ikinyoma

    Inkuru yanyu ntisobanutse, ruswa y’igitsina yayihaye nde? Byabaye ryari, bibera hehe? Uwo yayihaye ashinzwe iki muri irirushwanwa?

    nubundi abakobwa bajyamo hariya Ni deal ntamwana w’umubyeyi wiyubashye crâne yatuma ajyamo ? umukobwa kumubwirako uzatuma atsinda agahembwa imodoka namafaranga umwaka wose ibyo nibintu bimeze nkokuzimya bougie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa