Ad Restricted
Uwateye icyuma mu itama umuhanzikazi Asinah yatawe muri yombi[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019
Ingabire Shakira uherutse bivugwa ko ariwe uherutse gucumita icyuma gisongoye mu itama ry’umuhanzikazi Asinah bahuriye mu kabari yashyikirijwe RIB.
Uyu mukobwa acyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye Mukasine Asinah nkuko Police y’u Rwanda yabitangaje.
Ubwo byabaga Asinah yavuzeko uyu mukobwa bahuriye mu kabyiniro ka People kaba Ku Kacyiru.
Avuga ko uwo mukobwa bataziranye kandi ko ataramenya icyo yamuhoye ngo kuko bwari ubwa mbere amubonye.
Uyu mukobwa afite imyaka 27 atuye mu mudugudu w’akabugenewe, akagali ka Kinyange, umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *