skol
fortebet

Wema Sepetu yanze kuripfana ahishura icyo yifuriza Diamond na Mabetto

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

skol

Wema Sepetu yavuze ko yifurije ubukwe bwiza Diamond ndetse na Hamisa niba koko bateganya kubana.

Sponsored Ad

Muri iyi minsi, hagati ya Hamisa Mobetto na Diamond harahumura umwuka w’urukundo, ni nyuma y’aho umuhanzi Diamond yabwiwe na Zarinah Hassan wari umugore we ko batandukanye burundu bitewe n’imyitarire idahwitseya irimo kumuca inyuma.

Nyuma yo gutandukana n’uyu mugore wanamubyariye abana babiri, Diamond yahise atangaza ko bitarenze uyu mwaka azaba afite umugore. Ibi byatumye abantu bibaza uwo uyu mugabo azashyingiranywa nawe ariko bikomeza kubabera urujijo, n’ubwo hari benshi bashyirwaga mu majwi Hamisa Mabetto.

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kunugwanugwa gusubirana kwa Diamond na Mobetto babyaranye umwana w’umuhungu. Ibi byaje nyuma y’ibirori byo gutanga ibihembo bya “Sinema Zetu” ubwo Hamisa yatangazaga ko nta muntu numwe mu bari bitabiriye ibyo birori wamunyuze nka Diamond, ubwo ni nabwo aba bombi bahoberanye bituma benshi bibaza byinshi, ndetse kiba na kimwe mu byahishuye ko hagati y’aba bombi hakiri urukundo.

Mu gihe benshi bakekaga ko urukundo rwabo rwashonze nyuma y’ibibazo bari bagiranye byerekeye umwana babyaranye byanatumye Hamisa ajyana Diamond mu nkiko amuziza ko adatanga indezo y’ umwana .

Kuri ubu aba bombi bari mu munyenga w’urukundo, ibi byatumye Wema Sepetu wabaye nyampinga w’igihungu cya Tanzaniya mu mwaka wa 2006 ndetse akaba yaranabaye umukunzi wa Diamond, yagize icyo avuga kuri Diamond na Hamisa dore ko Hamisa yigeze kuba inshuti ye nyamara umubano wabo ukaza kuzamo agatotsi bitewe no kuba yaramutwaye umukunzi .

Kuri ubu Wema yatangaje ko yifuriza urugo rwiza Diamond na Hamisa aboneraho guhishura ko atigeze akundana na Diamond ko ahubwo ari umukoresha we .

yagize ati ” Iminsi yose nakunze kuvuga ko Hamisa ari murumuna wanjye nkunda kandi nubaha, niba [Hamisa na Diamond] barafashe uwo mwanzuro wo kubana, bizanshimisha kuko couple yabo irashimishije rwose, kandi ni nabyo baranabyaranye.”

Wema Sepetu w’imyaka 29 niwe mwari wa mbere wakundanye Diamond Platnumz, uyu akaba kuri ubu usigaye ukora kuri televizyo ya Wasafi yaranavuzweho kuba inkingi ya mwamba mu bikorwa bya Diamond, ubwo Diamond yatangazaga ko iyo bari kumwe aba yumva bidasanzwe.

Nyuma yo gukundana na Wema Diamond yaje kubenguka umuherwekazi Zarinah Hassan barabyaranye abana babiri. Umubano wabo wageze ku ndunduro tariki ya 14 Gashyantare 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa