skol
fortebet

Yvan Buravan yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Yvan Buravan yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali ,aho kitabiriwe n’abantu benshi biganjemo igitsina gore kinshi ugereranyije n’abagabo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Ukuboza 2018 ,nibwo ko Yvan Buravan yamuritse umuzingo w’indirimbo ze yise ’The Love Lab’ aho iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Active baririmbana muri ’The New Level’ itsinda rya Charly na Nina ndetse na Uncle Austin.

Muriki gitaramo cyatangiye ahagana saa 9 z’ijoro cyatumiwemo bamwe mu bahanzi bakizamuka barimo Amalon ,Rukotana ndetse n’undi muhanzi ukizamuka. Ikindi nuko iki gitaramo cyagaragayemo ababyeyi bombi ba Buravan ndetse na mushiki we, abahanzi nyarwanda bakomeye barimo Masamba Intore na Aline Gahongayire, abagize Kina Music ,abahanzi bagize The Sounds ibarizwamo Bob Pro wakoze nyinshi mu ndirimbo za Buravan,Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’ibindi byamamare batandukanye.

Mu ndirimbo Buravan yaririmbye muriki gitaramo zose zibandaga ku rukundo aho yahamije ko iyi mpano yayihawe n’umuryango we ndetse ko izi ndirimbo zifite umwihariko wo komora gukiza imitima yababajwe narwo, aho yanaboneye ho gushimira abantu bamufashije gukora izi ndirimbo barimo Producer Bob ,na Paster P.

Igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru aho amwe no mu matike y’ahantu hasanzwe yaguraga amafaranga 5000frw yageze ku isaha ya saa 10 yamaze gushira kubera ubwinshi bw’abantu bari baje kwifatana na Buravan mu gitaramo cyo kumurika album ye.

Buri muhanzi wese wafatanyije na Buravan yageze kurubyiniro aje kuririmbana nawe indirimbo dore ko buri umwe wese bafitanye indirimbo bahuriyemo iri kuri album ye igizwe n’indirimbo 18 aho bose bageze ku rubyiniro ubona ko imyiteguro yari yose ndetse ko baberewe cyane. Zimwe mu ndirimbo za Buravan zabyinwe n’abasoe ndetse n’abakobwa ubona ko batojwe.

Iki gitaramo kitabiriwe kandi na bamwe mu byamamarekazi bizwi ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram birimo ShaddyBoo , Kate Bashabe ,Sacha Kate ndetse n’abandi bazwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho bari baje kwifatanya n’uyu muhanzi bakunda cyane.Dore ko bari barabitangaje mbere ko bazahagera.

Igitaramo cyasojwe ku isaha ya saa 12 zirengaho iminota micye cyasojwe n’indirimbo ’Garagaza’ Buravan afata nk’indirimbo yuzuyemo imigisha isendereye aho yahamagaye se kuribyiniro bafatanya mu nganzo baririmbana indirimbo yikunzwe na benshi. Mu mpano uyu muhanzi yahawe abitabiriye igitaramo cye yabasabye ko baca bugufi bagafata indabo z’iroza zari munsi y’intege bari bicayeho maze abantu bagahita bajya juru bagatangira gushyira amajwi hejuru ubona ko bamwishimiye.

Mu magambo macye iki gitaramo cyagaragayemo imyiteguro idasanzwe ndetse uyu muhanzi yagaragaje ko yitoje ku buryo buhagije yaba ku ruhande rw’abacuranzi ,ababyinnyi ndetse n’abandi bafite aho bari bahuriye n’umuziki we .Aho yasoje ashimira abantu bafashe umwanya wabo bakaza kwifatanya nawe muriki gitaramo.
REBA AMAFOTO YARANZE IGITARAMO:


Se na Nyina wa Buravan bari kumwe Masamba Intore
















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa