skol
fortebet

Zari yagaragaje ko yifuza Diamond kandi ari hafi gukora ubukwe na Tanasha

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan benshi bazi ku kazina ka The Boss Lady kubera amafaranga menshi atunze , ahamyako ko kuba yaratandukanye n’umugabo we Diamond Platnumz bitavuzeko atamuba hafi kurera abana babyaranye.

Sponsored Ad

Zari na Diamond babyaranye abana 2 umuhungu witwa Nillan n’umukobwa Tiffah , aba bana kuva Diamond yatandukana na Zari bakomeje kubana na Nyina aho ububatuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Aba bombi batandukanye ku munsi mpuzamahanga w’abakundanye wa Saint Valantin wizihizwa taliki 14 Gashyantare buri mwaka. Zari yakomeje kuvugako we nta bwoba afite bwo kurera abana babo ngo kuko yihagije mu mafaranga menshi .

Mu marenga uyu mugore w’abana 5 harimo aba Diamond 2 gusa , yavuze ko n’ubwo Diamond atanga amafaranga yo kwita ku bana ataribyo yifuza gusa ngo kuko yakanegereye abana akabarera nk’umubyeyi.

Zari yagize ati “Ntabwo amafaranga gusa ahagije mu kwita ku buzima bw’abana kuko baba banakeneye n’igihe cyo kubitaho muri kumwe”.Aya amagambo yerekanye ko Zari ashaka ko Diamond yajya arera abana bari kumwe akaba asubiranye na Zari kuko Zari ahamyako abana atabaha Se ngo abarera bazagumana .

Ni mu gihe inkuru y’ubukwe bwa Diamond n’umukobwa Tanasha Donna wo muri Kenya ikomeje kuvugwa, n’ubwo bisa n’ibitari kwihutishwa nk’uko Diamond yari yarabitangaje.

Ibitekerezo

  • (burya abanyarwanda turacyafite ubucucu no kutumva ibintu)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa