skol
fortebet

Zari yatangaje kimwe mu bintu bimushimisha kuri Diamond

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Zari yavuze ko ashimishwa no kuba Diamond barabyaranye abana babiri aribo Atifah na Prince Nillan.

Sponsored Ad

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka Zari the boss lady mu gihugu cya Uganda ,kuri ubu afite ishimwe rikomeye kubera abana yabyaranye n’uwari umukunzi we Diamond ukorera umuziki we muri Tanzania.

Mu mafoto Zari yashyize hanze yagaragaje ari kumwe n’abana be bari mu myiteguro y’iminsi mikuru ya Noheli aho yaboneyeho kuvuga ko abana be babiri aribo atifah na Prince Nillan yabyaranye na Diamond ko bamutera ibyishimo ndetse ko bamuremyemo impinduka mu mibereho ye aho adashobora kwicwa n’irungu mu gihe bari kumwe nabo.

Zari na Diamond umwaka ugiye kurangira batandukanye aho inkuru y’itandukana ryabo yamenyekanye taliki ya 14 Mutarama 2018 ku munsi nyirizina wahariwe abakundana aba bombi nibwo bavuze ko batandukanye aho Zari yahise yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yari asanzwe atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa