skol
fortebet

Umunyarwandakazi yakangishije nyabingi arokora abatutsi 150

Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Zula Karuhimbi ni umukecuru w’imyaka isaga 100, avuga ko yarokoye Abatutsi basaga 150 bahigwaga muri jenoside yakorewe Abatutsi, babaga bahigwa n’Interahamwe n’abandi bari bagamije kubica, yakoresheje amayeri yo kwiyita umurozi ruharwa abasha kugera ku ntego.
Atuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, yemeza ko afite imyaka 106 ariko n’ubwo bigaragara ko amaze gukura avuga ko atazi neza igihe yavukiye, yemeza ko ku ngoma y’umwami Yuhi Musinga yari amaze kuba umukobwa (...)

Sponsored Ad

Zula Karuhimbi ni umukecuru w’imyaka isaga 100, avuga ko yarokoye Abatutsi basaga 150 bahigwaga muri jenoside yakorewe Abatutsi, babaga bahigwa n’Interahamwe n’abandi bari bagamije kubica, yakoresheje amayeri yo kwiyita umurozi ruharwa abasha kugera ku ntego.

Atuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, yemeza ko afite imyaka 106 ariko n’ubwo bigaragara ko amaze gukura avuga ko atazi neza igihe yavukiye, yemeza ko ku ngoma y’umwami Yuhi Musinga yari amaze kuba umukobwa w’inkumi.

Uyu mukecuru avuga ko ubutwari yagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi abukomora ku mayeri yahimbye, abeshya Interahamwe n’abandi babahigaga ngo babice, ko ari umurozi ruharwa, abakangisha Nyabingi.

Ati “Nahishe Abatutsi 150” abajijwe icyo yabatungishaga yasubije agira ati “Icyo gihe Imana niyo yabikoraga, … narimfite ibintu nkora, ibintu nakoraga nibyo nabambikaga, namara kubibambika nkacisha ku nzu hose, nti nimuze Nyabingi irabarya”.

Aya mayeri yakoresheje, yayajyagaho inama n’abakobwa be, ati “Narimfite abakobwa babiri, nkababwira nti, nimucuguse, bagacugusa [uducuma], nti maze za Nyabingi nizize, hakavuga byabindi by’ubucuma, bakambaza bati ‘iwanyu nihe’, nti ‘uwacu ni i Rukiga’, bati ‘i Rukiga Nyabingi barayigira”.

Zula avuga ko Interahamwe zabimenyereye zitinya kongera kugaruka iwe zivuga ko ari umurozi ukarishye, by’umwihariko ko uguhisha Abatutsi yabikomoye ku babyeyi be bahishaga abantu bagirirwaga nabi mu myaka ya kera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mama Nyiranziza yahishaga abantu kuko yahishe Inkindi, ahisha Mukandutiye na Mukarwego n’abandi b’Abanyabufundu, ubwo se twajyaga kwica abantu dute?"

Uyu mukecuru abana n’umwisengeneza we witwa Niyigena, by’umwihariko Leta imugenera buri kwezi inkunga y’ingoboka, uyu mukobwa babana akavuga ko ayo mafaranga ari make, kuko na we asubira inyuma agakoresha imbaraga zishoboka zose ngo abashe kubona ibimutunga byose.

Niyigena na Nyirasenge (Zula) batangarije Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko bafite umunezero kubera ko bamaze umwaka umwe batujwe mu nzu nziza bubakiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.

Uyu mukobwa Niyigena ashimangira ko n’ubwo batuye mu nzu nziza, bataryama ngo basinzire kubera ishyari ry’abaturanyi babo.

Zula Karuhimbi nawe ari mu bambitswe umudari w’ishimwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,

Ati “Nijoro iyo ndyamye, si nsinzira, nasinzira se?, baza bakayicukura bakadusangamo, bazi ko afite amafaranga ngo atagira uko angana, nk’ubu mwaje [abanyamakuru] ubu bazi ko ko murasiga miliyoni, ni ukuvuga ngo ubu ndumva amaso andya, kuko ntabwo nsinzira”.

Akomeza avuga ko bamwe mu baturanyi batishimira ko yakoze ibintu by’ubutwari, babagirira ishyari bazi ko ababasuura babasigira amafaranga menshi, ati “ntabwo babyishimira ndetse umuntu ashobora no kuguhaga akarara akwishe, kandi ni ukuri ntayo, nonese haba hari amafaranga nkajya guhinga, ndaceceka nkabihorera”.

Ibitekerezo

  • Imana niyo izomuhemba kuko ntawobona ico yomuhemba. Abantu bose bakwiye kumurabirako. Ngugwo urugero.(muze mwihanganira inyandiko y’ikirundi kubatacumvaneza. Murakoze).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa