skol
fortebet

Abantu 5 bishwe n’abapolisi 17 barakomereka mu mirwano yakurikiye ibyavuye mu matora yo muri Congo

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

Polisi yo muri Kongo yatangaje ko abantu 5 bapfuye ndetse n’abapolisi 17 barakomereka mu mirwano yashyamiranyije abakongomani nyuma yo gutangaza amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora ya RDC yemeje ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora ko Tshisekedi ariwe witwaye neza,abayoboke ba Martin Fayulu na Ramazani Shadary bazabiranyijwe n’uburakari bakora imyigaragambyo yapfiriyemo abantu 5 ndetse hakomereka abapolisi 17.

Martin Fayulu wabaye uwa kabiri ndetse wari wizeye gutsinda amatora,yavuze ko komisiyo y’igihugu y’amatora CENI yamwibye amajwi ikayaha Felix Tshisekedi ndetse yemeza ko abifata nka coup d’etat.

Kiliziya gatolika muri Kongo yavuze ko yari ifite indorerezi nyinshi muri aya matora ndetse zayigaragarije ko Martin Fayulu ariwe watsinze.

Abakunzi ba Felix Tshisekedi bari mu byishimo ariko aba Martin Fayulu bari mu gahinda ndetse biravugwa ko aribo batangiye kwica bagenzi babo mu myigaragambyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa