skol
fortebet

Amafoto:Abaturage ba Ruhango bategerezanyije ubwuzu Perezida Kagame ugiye kubasura

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bategerezanyije ubwuzu Perezida Paul Kagame watangiye urugendo rw’iminsi ine agirira mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu rwego rwo gusura abaturage.

Sponsored Ad

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko mu butumwa Perezida Kagame aha abaturage ari ukubasaba gukorera hamwe, kwiyemeza, no gushyiraho intego z’ejo hazaza h’u Rwanda.

Uruzinduko ruje mu gihe igihugu kirimo gukira icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame araganira n’ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, bakoraniye mu kibuga cy’umupira cya Kibingo.

Ni ikibuga giherereye mu Murenge wa Ruhango, mu Kagali ka Munini, aherukayo mu 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Umukuru w’Igihugu araganira n’ibihumbi by’abaturage bo mu Turere twa Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo n’abo muri Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kagame azagirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, bizabera mu Turere twa Huye na Rusizi.

Mu bindi biri mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame azasura umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa, ufite imyaka 110 utuye mu Karere ka Nyamagabe wabonanye na Perezida bwa mbere mu 2010.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa