skol
fortebet

Amarira, agahinda n’ishavu nibyo byasoje ibirori byo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza ya Kigali

Yanditswe: Saturday 11, Mar 2017

Sponsored Ad

Abanyeshuri basaga 100 babuze impamyabumenyi zabo, hari mu muhango wo kuzitanga ku abarangije muri kaminuza ya Kigali (Uok), ubuyobozi bw’iyi kaminuza bukavuga ko batujuje ibisabwa.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017 Ubwo iyi kaminuza yatangaga impamyabumenyi ku inshuro yayo ya kabiri.
Abanyeshuri basaga 100 nibo bahuye ni iki kibazo. Ubuyobozi bwo buvuga ko abanyeshuri babuze impamyabumenyi zabo ari abatujuje ibisabwa byose by’ishuli.
Umwe mu baharangije waganiriye (...)

Umwe mu baharangije waganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye atangazwa, wari wambaye ikanzu yabugenewe yiteguye kwishimira impamyabumenyi agiye guhabwa, avuga ko bamubwiye ko impamyabushobozi ye yo mashuri yisumbuye yabuze.

Agira ati “Barambwira ngo sinatanze impamyabumenyi yanjye y’ayisumbuye kandi mfite aho bansinyiye ko bayakiriye! Ubu ni uburangare bukabije bwa kaminuza. Kuki nibura batabitubwiye mbere ngo ntitwirirwe tuza, ndababaye cyane.”

Mugenzi we aragira ati “Jye ko nta kibazo mfitanye n’ikigo, amafaranga yabo narayishyuye yose, sinumva ukuntu mbura impamyabushobozi yanjye ku munota wanyuma.”

Umubyeyi wari waherekeje umwana n’agahinda kenshi ati “Kubona umwana yiga imyaka itatu yose n’imvune azi ko azabona impamyabumenyi nk’abandi none akabantacyo atahanye, ni agahinda gusa.”

Munyankazi Isaac, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye avuga ko umunyeshuri wize akarangiza nta cyatuma atabona impamyabumenyi ye.

Agira ati “Uruhare rwacu nka Minisiteri y’Uburezi ni ugufasha za Kaminuza kwigisha abana bakarangiza neza.Aba rero bahuye n’ibi bibazo ni kaminuza igomba kubikemura kuko umwana wize akarangiza agomba kubona impamyabumenyi.”

Abagera kuri 544 bahawe impamyabumenyi zabo baranazishimirwa, mu igihe abandi batashye barira inzira yose babuze umusaruro w’ibyo babibye imyaka itatu yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa