addresiya
Kigali
startimes

Bugesera: Umukecuru yishwe akubiswe ikintu kiremeye mu mutwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 May 2019 Yasuwe: 2397

Mu karere ka Bugesera,haravugwa urupfu rw’umukecuru witwa Mariya Nyirabarigira w’imyaka 63 wo mu mudugudu wa Kagirazina, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata mu Bugesera bamusanze yapfuye akubiswe ikintu mu mutwe.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo umukecuru uri mu bantu bageze aho uyu mukecuru yiciwe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bishoboka ko yakubiswe ifuni cyangwa inyundo.

Uyu mukecuru ngo yari aryamye hamwe n’umugabo bashakanye,n’umwuzukuru we wari waje kubaraza.

Uyu mwuzukuru ufite imyaka nka 12 nawe umugizi wa nabi yamukubise ikintu aramuhusha ubu ngo yahungabanye. Umugabo wa Mariya Nyirabarigira nawe ageze mu zabukuru cyane kuko atabona neza.

Undi muturage witwa Pascal avuga ko uko bigaragara Mariya batamwishe bamuziza imitungo ahubwo ngo bishoboka ko yazize ishyari ry’abantu runaka batishimira ko ashaje adasabiriza kuko afite umwana umwitaho uko bishoboka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Innocent Mushenyi yabwiye Umuseke ko ayo makuru yayumvise ariko nta byinshi yayatangazaho kuko yari mu rugendo yerekeza aho byabereye.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru abaye uwa Gatanu wishwe kandi abantu ntihagire ukekwa mu babishe.

Umuturage ati: “Niyo mpamvu mpisemo kubibabwira ngo mubitangaze kuko uburyo abantu bicwa inaha ntihagire umenyekana mu babishe cyangwa ngo hagire ukekwa, biteye impungenge zikomeye.”

Ngo biratangaje kubona abantu babyuka bagasanga umuturanyi yishwe ntihagire ukurikiranwa n’umwe.

Rwubusisi Gaspard uyobora umudugudu wa Kagiraziba bamenye urupfu rwe sa cyenda z’ijoro, bahamagawe n’umuhungu we wari umaze nawe kubibwirwa n’umwe mu buzukuru ba nyakwigendera wari waje kubaraza.

Urugo rw’uriya mukecuru ngo rwubatse hagati y’ingo z’abahungu be ariko hakaba undi muturanyi bahana imbibi hafi aho.

Rwubusisi yabwiye Umuseke ko mu bihe byashize uyu yigeze kugirana amakimbirane na nyakwigendera ariko baza kuyahosha, ubu bakaba bari babanye neza.

Ngo ubuyobozi bwatabaye busanga nyakwigendera yapfuye kandi ngo nta rugi rwishwe kuko ngo bakingishaka isuka. Avuga ko muri iki gitondo Police n’inzego z’Umurenge zahageze.

Inkuru y’Umuseke.rw

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7Km yakorewe urugomo na bamwe mu baturanyi...

Umunyarwanda witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu...
20 March 2020 Yasuwe: 10757 4

Video: Umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 avuga ko ubuzima bwe buri mu...

Nyuma y’aho hari abibasiye Angeli Mutabaruka, umunyamakuru wa TV1 kur rubuga...
9 March 2020 Yasuwe: 34585 7

Uganda yashyize mu kato abanyamahanga bane bari bayinjiyemo ibakekaho...

Abanyamahanga bane bari binjiye muri Uganda bahawe akato mu bitaro bya...
2 March 2020 Yasuwe: 4690 0

#Umwiherero 2020: Nubwo Uganda idusaba gufungura imipaka niyo...

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyakomejwe na Uganda...
16 February 2020 Yasuwe: 5956 1

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye...

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari...
13 February 2020 Yasuwe: 18350 4

Dushobora no gukora n’inama igihumbi ikibazo kidakemuka –Amb. Nduhungirehe ku...

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb....
3 February 2020 Yasuwe: 4962 2