skol
fortebet

China: Umugabo yishwe n’ingurube yari agiye kubaga

Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 61 wari umubazi wo muri Hong Kong, yapfuye ubwo yageragezaga kubaga ingurube ahubwo ikamuhindukirana ikamuhirika bikaza kumuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Uyu mubazi akora mu ibagiro rya Sheung Shui riri mu Majyaruguru y’igihugu, yahiritswe n’ingurube yari agiye kwica, icyuma yari agiye gukoresha ayibaga kimeze nk’umuhoro kiramukomeretsa bikomeye bimuviramo gupfa.

Uyu mubazi yari yabanje kurasa iyi ngurube akoresheje imbunda y’amashanyarazi yifashishwa mu gusinziriza amatungo kugira ngo abagwe neza, gusa yaje kugarura ubwenge, iramuhindukirana.

Mugenzi w’uwo mubazi, yaje kuhagera asanga yaguye hasi yataye ubwenge, afite icyuma mu ntoki n’igisebe ku kuguru kwe kw’ibumoso. Polisi yatangaje ko uwo mugabo yihutanywe kwa muganga ariko ntibigire icyo bitanga, akaza gupfa.

Abayobozi b’umujyi uwo mugabo yakoreragamo, batangije iperereza ku rupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa