skol
fortebet

Dore uko byari byifashe mu Bubiligi ubwo Abanyarwanda batuyeyo bibukaga kunshuro ya 23 Jenosede yakorewe abatutsi. [Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Ubwo Hatangizwa kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside baba mu Bubiligi (Ibuka – Mémoire & Justice –Belgique) wakoze umugoroba wo kwibuka.
Uyu mugoroba wo kuwa 7 Mata waranzwe n’urugendo rwo Kwibuka (marche aux flambeaux) rutangirira kuri Place Loyale, rurarangirira kuri Palais de Justice ya Bruxelles, nyuma habaho ibiganiro muri "Centre Culturel d’Auderghem". Uyu mugoroba uhuriramo imiryango y’abacitse ku icumu (...)

Sponsored Ad

Ubwo Hatangizwa kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside baba mu Bubiligi (Ibuka – Mémoire & Justice –Belgique) wakoze umugoroba wo kwibuka.


Uyu mugoroba wo kuwa 7 Mata waranzwe n’urugendo rwo Kwibuka (marche aux flambeaux) rutangirira kuri Place Loyale, rurarangirira kuri Palais de Justice ya Bruxelles, nyuma habaho ibiganiro muri "Centre Culturel d’Auderghem".
Uyu mugoroba uhuriramo imiryango y’abacitse ku icumu n’inshuti zabo mu Bubiligi no mu nkengero zabwo, bakifatanya kwibuka ijoro ryose.

Perezida wa Ibuka-Belgique, Déo Mazina, yagaragaje ko ari ngombwa guha icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside, ati “Ijwi ryabo nirizima bazaba bazimye mucyo dukomeze tubabere ijwi kandi turibere n’abandi batagira kivugira.”
Akomeza avuga ko kwibuka ari n’uburyo bwo gusubiza amaso inyuma, hakarebwa ibyagezweho ariko umuntu akibuka ko hakiri urugendo.

Mazina yagize ati “Kureba imbere aho tugana ni ikintu tugomba kwibandaho ngo tumenye umurage tuzasigira abaduturukaho kuko mu gihe kiri imbere abacitse ku icumu bazasaza, urubyiruko rero ni mwe mubwirwa ngo muzuse ikivi cy’ababyeyi banyu.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, bikubiyemo isomo rikomeye.

Yagize ati “Uyu ni umwanya wo gutekereza bamwe mu banyarwanda no gusubiza agaciro bambuwe bicwa bazira ko bavutse ari Abatutsi, kandi tugashima cyane abarokotse uko bakomeje gukomera no kwitwara nyuma y’ibihe bibi , aho bwacyaga batazi ko bongera kubaho.”

Akomeza avuga ko babaye cyane bakabona n’abo mu miryango yabo bicwa.
Amabasaderi yagaragaje ko bibaje kubona abapfobya jenoside bakina ku mubyimba abarokotse, bamwe imiryango yabo yarazimye.




Ingeri z’abantu batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa