skol
fortebet

Gakenke:Umucuruzi arakekwaho kwica umunyerodo amuziza gucecekesha abari mu kabari ke

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umucuruzi w’akabari wo mu Kagari ka Gakindo mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi akekwaho kwica ateye icyuma mu mutima umunyerondo wacecekesheje abari mu kabari k’uyu mucuruzi basakuzaga.

Umunyerondo witabye Imana atewe icyuma ni uwitwa Twagirayezu Servilien wishwe mu ijoro ryo ku ya 26 Kanama 2022.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu wari uhagarariye irondo cyo mu Mudugudu wa Rurumbya mu Kagari Gakindo mu Murenge wa Janja, yari agiye gusaba abari mu kabari ka Dusengimana Evode, bariho bateza urusaku.

Uyu munyerondo yahise aterwa icyuma mu mutima n’uyu mucuruzi ahita asiga ubuzima aho.

Uyu mucuruzi kandi ngo yahise anasingira undi wari kumwe na nyakwigendera, na we amutera icyuma aramukomeretsa ubu akaba ari kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Gatonde.

Uyu mucuruzi witwa Dusengimana Evode yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza zikaba zanatangiye kumukirikiranaho iki cyaha cy’ubwicanyi.

Jean Marie Vianey Nizeyimana uyobora Akarere ka Gakenke, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu wari umunyerondo wo mu Murenge wa Janja, wapfuye atewe icyuma.

Uyu muyobozi yasabye abantu kutagwa mu mutego w’ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi, bakirinda kwihanira mu gihe bagize ibyo batumvikanaho.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwihanira kandi hajemo no kutumvikana bakwiye kwegera ubuyobozi kuko ni cyo tubereyeho nk’ubuyobozi kuko iyo umuntu ageze aho yica undi ni igihombo kuko ni Igihugu kiba gitakaje umuntu ndetse n’umuryango we ukahahombera.”

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’Intara, bagiye kuganiriza abaturage bo muri aka gace kabereyemo ibi byago, bukanabahumuriza.

Mayor Jean Marie Vianey Nizeyimana yavuze ko muri aka gace ubundi hatari hasanzwe haba ibikorwa nk’ibi bityo ko basaba abaturage kubigendera kure.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane kabisa uyu mugabo ahanwe bikwiye.
    Ariko Abakora Irondo bagomba gushyirirwaho bw’Ubwishingizi ndetse bakagira amategeko abagenga ashingiye ku maserazerano y’umurimo nubwo yajya aba ari ay’igihe gito kuko birababaje Kubona apfa gutya yari mu Kazi kazwi neza ariko akagenda buheriheri nta n’impozamarira izagera kumuryango we!!ikindi usanga bakomerekera mu kazi bikamusaba kwivuza ku mufuka we kd yari mu inshingano z’ubuyobozi

    Inzego z’ubuyobozi zidufashe kunoza iki kintu bizarushaho kuzamura icyizere mubakora Irondo ry’Umwuga Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa