skol
fortebet

Gasabo:Ukekwaho kwica umukoresha we yarashwe agerageza gutoroka

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Krere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, Umugabo ukekwaho kwicira sebuja mu nzu yarashwe n’inzego z’umutekano “agerageza gutoroka”.

Sponsored Ad

Ukekwaho kwica Sekanabo Valence w’imyaka 32 wari umucuruzi, mu Mudugudu wa Binunga, wapfuye tariki 17 Kanama, 2022 yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka.

Ubwo Sekamana yitabaga Imana byaketswe ko yishwe numwe mu bamukoreraga.

Nyuma inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zaje guta muri yombi, Ndungutse Wellars, uri mu kigero cy’imyaka 30 akekwaho gukora kiriya cyaha.

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, mu Mudugudu wa Binunga, nibwo uyu muturage yaje kwerekana uburyo yishemo Sekanabo n’aho bikekwa ko yakoreye icyaha, arasawa n’inzego z’umutekano “agereageza gutoroka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama, Uwamahoro Liliane, yemeje ko uyu wakekwaga gukora ubugizi bwa nabi, yagerageje gutoroka araswa n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Mu rukerera nibwo yazanywe n’inzego z’umutekano (avuga mu rukerera rwo ku wa Gatandatu) aje kuzereka ibikoresho, icyuma yamwicicishije. Uwo Ndungutse yazanye n’Abapolisi ageze hariya ashaka kwiruka, ashaka gutoroka, na bo bahita bamurasa.”

Uyu muyobozi yemeza ko uwarashwe atari asanzwe ari umuturage w’Akagari ka Murama kuko yaje gukorera uwo mugabo avuye muri Kibagabaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yabwiye UMUSEKE ko mbere yo gukoresha umukozi, umuntu asabwa kumenya amateka ye.

Yagize ati “Ubutumwa ni uko abantu bagomba kumenya abantu baturanye na bo, imyirondoro, bakamenya aho umuntu yari aturutse kuko ni umuntu wari umaze icyumweru cyimwe aho hantu.”

Src:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa