skol
fortebet

Gasabo: Umuturage arashinjwa gushumuriza imbwa umukarani w’ibarura

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukarani w’ibarura yashumurijwe imbwa n’umuturage wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo aho yari ageze ku rugo rw’ uwitwa Kanani aho bari baje kumubarura mu Ibarura Rusange ry’abaturage n’imiturire riri kuba mu gihugu hose.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, mu Mudugudu w’Agatagara, Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo.

Bivugwa ko umugore wari mu gikorwa cy’ibarura yageze ku rugo rw’uwo muturage witwa Kanani, akomanga agira ngo yinjire, banga kumufungurira ahubwo bahita bamushumuriza imbwa ziramuruma bavuga ko nta burenganzira bwo kuhinjira afite.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mubyeyi yarumwe n’imbwa ku kuguru hejuru y’ivi.

Uyu mukarani w’ibarura avuga ko kuva ibarura ryatangira yajyagayo akimwa amakuru bamubwira ko nta burenganzira afite bwo kuhinjira, agasaba ko nyiri imbwa yamuvuza.

Mu kiganiro kigufi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne yagiranye n’ikinyamakuru Igihe yemeje aya makuru avuga ko kugeza ubu uwariwe n’imbwa arimo kuvuzwa.

Ati “Bikimara kuba yahise ajyanwa kwa muganga. Arimo kuvurwa n’abaganga.”

Abajijwe ibijyanye no kuba uwamushumurije imbwa yakurikiranwa, Gitifu Nibagwire yavuze ko ahubwo uwo muturage ariwe urimo kuvuza ‘Umukarani w’Ibarura’ warumwe n’imbwa.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko kirimo gukurikirana iki kibazo mu bushishozi kandi kiri butangaze uko gihagaze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco aherutse kwibutsa abaturarwanda ko bagomba gucungira umutekano abakarani b’ibarura n’ibikoresho byabo bazaba bafite, asaba abafite amatungo nk’imbwa z’inkazi kwirinda ko hari uwo zahungabanya.

Ati “Byumvikane ko umuntu kuza kukubarura aje gufata amakuru azakugirira akamaro mu igenamigambi cyangwa no mu bindi biteganywa muri iri barura, ukwiye kuba wamwakira neza ku buryo nta gikoresho cye cyaburira ahongaho cyangwa nta n’ikindi yabera mu rugo rwawe”.

Iri barura rinini riba buri myaka 10, kuri iyi nshuro rizaba rikurikiye andi ane yabanje arimo iryo mu 1978, 1991, 2002 na 2012 ariryo riheruka. Ni ryo ryonyine rishobora gutanga imibare nyakuri yerekana umubare w’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rw’umudugudu, ubucucike n’ubwiyongere bwabo, ndetse n’imibereho n’ubukungu bwabo muri rusange.

Uretse kumenya umubare w’abaturage n’uko babayeho, harebwa n’aho batuye, inzu batuyemo, ibikorwa remezo n’ibindi byose bireba uburyo umuturage abayeho muri rusange. Iri barura ni ingenzi kubera ko n’andi mabarura mato aba mu gihe cy’imyaka mike ashingira ku ibarura ry’abaturage kuko ni ryo ritanga urutonde rw’ibigenderwaho mu gutegura andi mabarura mato.

Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ririmo kuba mu gihugu hose hagati ya tariki 16-30 Kanama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa