skol
fortebet

Huye:Abishe umusaza w’imyaka 68 bavuze icyabibateye

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo bane bakekwaho kwica umusaza w’imyaka 68 y’amavuko wo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, mu ibazwa ryabo bavuze ko bamuhoye kuba ari we waroze ababyeyi babo bagapfa inkurikirane.

Sponsored Ad

Dosiye y’ikirego kiregwamo aba bagabo bane, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko aba bagabo bane bakekwaho kuba barishe uyu musaza mu ijoro ryo ku ya 23 Kanama 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo basanze nyakwigendera iwe mu rugo aho yari atuye mu mudugudu wa Mbagabaga, Akagari ka Ruhashya mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, bakamukubita isuku, inkoni n’amabuye, bakamwica.

Mu ibazwa ryabo, abakekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi, bavuga ko bakubise nyakwigendera bamuziza kuba ari we wishe ababyeyi babo abaroze bagapfa bakurikiranye.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, rukaba rwaratangiye kubaza abaregwa kugira ngo buzabashyikirize Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruzababuranisha.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa