skol
fortebet

Huye :Gitifu washatse gusambanya ku ngufu umukobwa mu biro nijoro yakatiwe igifungo cy’imyaka 7

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatobotobo mu Karere ka Huye,intara y’Amagepfo witwa Kanyarubindo Jean Baptiste yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 azira kwaka ruswa y’igitsina umukobwa wo mu kagari ke wamusabaga icyangombwa.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019,nibwo Kanyarubindo Jean Baptiste yaguwe gitumo n’abashinzwe umutekano ashaka gusambanyiriza uyu mukobwa mu biro by’Akagari.

Kanyarubindo yasiragije uyu mukobwa cyane ubwo yamwakaga icyangombwa,kugeza igihe amusabye kumusanga mu biro bye saa moya z’ijoro kugira ngo abone uburyo bwo kumusambanya.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Kanyarubindo,Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye abanyamakuru ko uwo mukobwa akimara kubona ko akomeje gusiragizwa kandi uwo muyobozi ari kumusaba kujya mu biro bye nijoro, amubwira n’amagambo yerekeza ku busambanyi, yagize amakenga yitabaza RIB nayo imusaba ko yabafasha akemera ibyo uyu muyobozi ari kumusaba kugira ngo babone uko bamufatira mu cyuho.

Uyu mukobwa yasanze uyu muyobozi w’akagari mu biro saa moya z’ijoro,atangira kumukorakora no gushaka kumusambanya ariko ntabwo yabigezeho kuko yabiteshejwe n’abagenzacyaha bahise bamugwa gitumo.

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 19 Werurwe 2019,urukiko rwisumbuye rwa Huye rwumvise ibirego by’ubushinjacyaha ndetse no kwiregura kwa Kanyarubindo Jean Baptiste rusanga ahamwa n’icyaha aregwa bityo rumukatira gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa