skol
fortebet

Ibyo wamenya ku munyarwandakazi w’imyaka 21 uri mu Nteko Ishinga Amategeko mu Busuwisi

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Angèle-Marie Habiyakare umunyarwandazi wa mbere muto waciye agahigo ko kuba mu nteko nshingamategeko y’Intara ya Genève mu Busuwisi, mu matora y’abadepite aherutse kuba ku myaka 21 yonyine.
Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, yinjiye mu Nteko ya Genève ku itike ry’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije muri icyo gihugu.
Mu byo yasezeranyije yiyamamaza, harimo guharanira ikorwa ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije, by’umwihariko hashyirwa imbere gahunda zo kubungabunga ubutaka. Yavuze ko azateza (...)

Sponsored Ad

Angèle-Marie Habiyakare umunyarwandazi wa mbere muto waciye agahigo ko kuba mu nteko nshingamategeko y’Intara ya Genève mu Busuwisi, mu matora y’abadepite aherutse kuba ku myaka 21 yonyine.

Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, yinjiye mu Nteko ya Genève ku itike ry’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije muri icyo gihugu.

Mu byo yasezeranyije yiyamamaza, harimo guharanira ikorwa ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije, by’umwihariko hashyirwa imbere gahunda zo kubungabunga ubutaka.
Yavuze ko azateza imbere imbere uburyo bwo gufasha abaturage kwikemurira ibibazo mu bwumvikane.

Angèle-Marie Habiyakare mu kiganiro yagiranye ni Igihe decyesha iyi nkuru yatangaje ko yishimiye gutorerwa kujya mu Nteko ya Geneve, kandi ko ari ishema ku rundi rubyiruko rwifuza kwinjira muri politiki, rukazana impinduka.

Habiyakare yavukiye mu Busuwisi ku babyeyi b’Abanyarwanda, Dr Augustin Habiyakare ukomoka mu karere ka Rulindo na Odette Mukashyaka uvuka i Karongi.
Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko akiri umunyeshuri wiga ubugenge (physique) muri Kaminuza ya Genève.

U Busuwisi bufite umwihariko mu miyoborere yabwo kuko buri Ntara yigenga, ikagira abadepite bayo bashinzwe gutora amategeko areba ibibazo byayo.

Angèle-Marie Habiyakare (ibumoso) n’umubyeyi we Odette Mukashyaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa