addresiya
Kigali
startimes

Indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 yari ikoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 5115

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ya kompanyi ya Southwest Airlines,yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari igiye gukora impanuka kubera ikibazo cya moteri, Imana ikinga ukuboko.



Ubwo iyi ndege yarimo ubusa,yari ihagurutse ku kibuga cya Orlando muri Florida,US,yerekeza Victorville muri California aho Southwest Airlines iparika indege zayo,yagize ikibazo cya moteri abapilote bayo bayigarura ku kibuga igitaraganya itarakora impanuka.

Nyuma y’aho indege ya Boeing 737 Max 8 ya kompanyi ya Ethiopian Airlines ikoreye impanuka kuwa 10 Werurwe 2019, imaze iminota 6 ihagurutse,igahitana abantu 157,indi yo muri ubu bwoko yari igiye gukora impanuka ariko abapilote bayo bayisubiza hasi igitaraganya.

Nyuma y’iminota mike ihagurutse, abapilote b’iyi ndege bumvise itangiye kugira ibibazo muri moteri bayisubiza hasi kugira ngo itabahitana.

Ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byahagaritse ubu bwoko bw’izi ndege mu kirere cyabyo kubera ko zimaze guhitana abantu benshi nta mezi menshi ashize.

Iyi mpanuka yari igiye kuba kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Werurwe 2019, ubwo abapilote bari bayimuriye ahandi itarimo abagenzi nkuko iki kigo cya Southwest Airlines cyabitangaje .

Kompanyi ya Southwest Airlines ifite indege 34 za Boeing 737 Max 8 zakumiriwe na US,bityo irimo kugerageza kuzikura aho zakoreraga izimurira muri California aho iparika indege zayo zose.

Umwaka ushize nabwo indege ya Boeing 737 Max 8 ya kompanyi ya Lion Air yakoze impanuka igwa mu nyanja, ihitana abantu 189 bari bayirimo, nyuma y’iminota 13 ihagurutse .

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7Km yakorewe urugomo na bamwe mu baturanyi...

Umunyarwanda witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu...
20 March 2020 Yasuwe: 10751 4

Video: Umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 avuga ko ubuzima bwe buri mu...

Nyuma y’aho hari abibasiye Angeli Mutabaruka, umunyamakuru wa TV1 kur rubuga...
9 March 2020 Yasuwe: 34579 7

Uganda yashyize mu kato abanyamahanga bane bari bayinjiyemo ibakekaho...

Abanyamahanga bane bari binjiye muri Uganda bahawe akato mu bitaro bya...
2 March 2020 Yasuwe: 4690 0

#Umwiherero 2020: Nubwo Uganda idusaba gufungura imipaka niyo...

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyakomejwe na Uganda...
16 February 2020 Yasuwe: 5955 1

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye...

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari...
13 February 2020 Yasuwe: 18350 4

Dushobora no gukora n’inama igihumbi ikibazo kidakemuka –Amb. Nduhungirehe ku...

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb....
3 February 2020 Yasuwe: 4962 2