skol
fortebet

Ingabire ukuriye Transparency International Rwanda yababajwe n’izamuka rya Pasiporo ku bafite amikoro make

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Transparency International/Rwanda, Ingabire Marie Immaculée,yababajwe cyane no kuba hazamuwe ibiciro bya pasiporo ku bantu basanzwe ntibizamurwe ku banyacyubahiro kandi aribo baba bafite akayabo.

Sponsored Ad

Ingabire abinyujije kuri Twitter yavuze ko indwara yo kuzamura ibiciro mu Rwanda imaze kuba icyorezo kandi ngo abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda barebera kandi baratorewe kuvugira rubanda.

Ingabire Marie Immaculée ati: "Iyi ndwara yo kongera ibiciro ko ibaye icyorezo? Ab’amikoro macye tubaye abande?"

Ingabire yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko atarasobanukirwa icyo abadepite bo mu Rwanda bakora mu gihe bemera gusinya ibiremerera rubanda bagomba kubera intumwa.

Yagize ati "Njyewe byandenze, sinzi impamvu nk’intumwa za rubanda (Abadepite) bemera gusinya ibintu babona ko bibangamiye rubanda. Ntabwo numva ukuntu bashyiraho abayobozi bazajya bashyiraho ibintu bituma Abanyarwanda bijujutira Leta.”

Mu minsi ishije,Ingabire nabwo yamaganye cyane bikomeye izamurwa rikomeye ry’ibiciro by’amazi biherutse gutangazwa na RURA ndetse na WASAC.

Ku mugereka w’Iteka rya Minisitiri ryerekeye Abinjira n’Abasohoka ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 30 Gicurasi 2019, ryavuze ko amafaranga yatangwaga ngo Umunyarwanda ahabwe pasiporo yakuwe ku bihumbi 50 frw ishyirwa ku bihumbi 75 000 Frw mu gihe hashyizweho pasiporo nshya y’abana aho uyishaka azajya yishyura 25 000 Frw.

Ibitekerezo

  • DUHERUKA TUBATORA NGO BAZATUVUGANIRA NONO DORE INYITURANO YABO ,GUSA BIRABABAJE AHA NIHO BIDUTERA KWIVOVOTA KUBERA ABAGOMBA KUTUVUGANIRA BABA BAMEZE NKABAREBA TELEVISION UBU MU RWANDA TURAGANA HE

    Iyo arukongera amafaranga abo ntacyo babivuga ho yaba imisoro yaba ibindi niyo ijya kuli 200 byaruko naho kuba nyacyubahiro kutabongerera igiciro suko alibo bakene, kubwanjye numva bo batagombye no ku zishyura kuko bazikoresha mukazi kigihugu twese dufite mo inyungu naho 75 000 ni menshi *

    Iyo arukongera amafaranga abo ntacyo babivuga ho yaba imisoro yaba ibindi niyo ijya kuli 200 byaruko naho kuba nyacyubahiro kutabongerera igiciro suko alibo bakene, kubwanjye numva bo batagombye no ku zishyura kuko bazikoresha mukazi kigihugu twese dufite mo inyungu naho 75 000 ni menshi *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa