skol
fortebet

Karate yo mu Rwanda yashenguwe n’ urupfu rwa Muzehe Sayinzoga Jean

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ryatangaje akababaro n’ igihombo ryatewe n’ urupfu rwa Muzehe Sayinzoga Jean wafatwaga nk’ umubyeyi w’ uwo mukino mu Rwanda bitewe n’ uko ari we Munyarwanda wa mbere wageze kuri Dan ya 6
Sayinzoga wari na Perezida wa Komisiyo y’ igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata azize uburwayi.
Uwayo Théogène, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ryatangaje akababaro n’ igihombo ryatewe n’ urupfu rwa Muzehe Sayinzoga Jean wafatwaga nk’ umubyeyi w’ uwo mukino mu Rwanda bitewe n’ uko ari we Munyarwanda wa mbere wageze kuri Dan ya 6

Sayinzoga wari na Perezida wa Komisiyo y’ igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata azize uburwayi.

Uwayo Théogène, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko babuze umuntu w’ingenzi.

Uwayo uri mu Bubiligi yabwiye Izubarirashe.rw yavuze ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Sayinzoga. Ati “urupfu rwa Sayinzoga twarwakiranye igihunga cyinshi, tugize igihombo gikomeye, yari umubyeyi wacu muri karate, tubuze uwari umutima wa Karate yacu”.

Uwayo yakomeje agira ati “Urupfu rwe twarwakiranye umubabaro mwinshi ni uko Imana yabishatse ntacyo twabyongeraho Imana imwakire”.

Rurangayire Guy wahoze ari umuyobozi ushinzwe tekiniki muri FERWAKA ubu akaba ari umukozi wa Minisiteri ya Sipiroro n’Umuco (MINISPOC) yavuze uko yamenyanye na Sayinzoga n’uko yakiriye urupfu rwe.

Rurangayire yagize ati “Sayinzoga Sensei jye nahuye nawe ubwa mbere mfite imyaka 15 hashize imyaka 22! Uretse kuba yari mwarimu mukuru wacu twese, yabaye umujyana ukomeye watumye Karate igera aho igeze uyu munsi! Yabashije kongera guhuza abakarateka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi afasha gutangiza inzego zayo mu bihe bitari byoroshye!”

Rurangayire akomeza agira ati “kugeza uyu munsi yitabye Imana akitabira ibikorwa bya Karate byose akagira inama abantu bose abato n’abakuru! Umuryango wa Karate muri rusange ubuze umujyanama w’inararibonye, ariko inama ze zizakomeza kutwubaka! Ntakindi narenzaho uretse kumwifuriza kuruhukira mu mahoro!”

Jean Sayinzoga yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2017, aho yari arwariye mu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biri mu Mujyi wa Kigali.

Bikaba bivugwa ko yazize kanseri y’umwijima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa