skol
fortebet

Karongi:Batatu baburiye ubuzima mu kirombe bari binjiyemo mu buryo butemewe

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo batatu baburiye ubuzima mu kirombe bari bagiye gushakishamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi, nyuma yo guhengera abasanzwe bakirinda bagiye kwishimira iminsi mikuru.

Sponsored Ad

Aba bagabo babuze ubuzima bwabo ku munsi w’ubunani bwa 2023, tariki 01 Mutarama ubwo bajyaga muri iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kanyomvu mu Kagari ka Gisozi.

Bari bagiye muri iki kirombe ari bane, nyuma yuko bahengereye bagasanga abashinzwe kukirinda bahugiye mu kwishimira gutangira umwaka mushya mu ijoro ryo ku ya 01 Mutarama, bagerayo hakinjiiramo batatu undi umwe agasigara hanze abacungiye.

Amakuru avuga ko iki kirombe kitaranatangirwa gucukurwamo amabuye y’agaciro, kuko habanje gukorwa ubushakashatsi n’imwe muri kompanyi ibishinzwe ariko iza guhagarika imirimo y’ubu bushakashatsi.

Uwatanze amakuru, yavuze ko uyu wari wasigaye hanze, yaje na we kwinjira muri iki kirombe agezemo asanga bagenzi be baheze umwuka kubera gaze irimo, ahita ajya kumenyesha abandi bantu ngo baze batabare, ariko basanga bamaze gushiramo umwuka.

Gashanana Saiba uyobora Umurenge wa Twumva, yemeje aya makuru, avuga ko ibi byago byabaye mu gicukuru agana saa sita z’ijoro.

Yavuze ko aba bagabo bahitanywe na Gaze iri muri iki kirombe, ku buryo kugira ngo imirambo yabo ikurwemo byasabye ko hacukurwa ku rundi ruhande rutarimo gaze.

Yagize ati “Twafatanyije n’inzego z’umutekano, dukuramo imirambo yabo ihita yoherezwa ku Bitaro bya Mugonero.”

Uyu muyobozi wihanganishije imiryango y’abitabye Imana, yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi bibujijwe kuko bishobora kuba intandaro yo kubura ubuzima nkuko byabaye kuri aba.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa