skol
fortebet

Karongi:Batatu barakekwaho kwiba arenga ibihumbi 900Frw

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera hafatiwe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibihumbi 950Frw mu iduka ricururiza mu mujyi wa Karongi amavuta yo kurya n’amasabune yo kumesa.

Sponsored Ad

Saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, nibwo mu kagari ka Kibilizi ahazwi nko ku Giti kinini mu murenge wa Rubengera hafatiwe abagabo batatu bafite amafaranga mu gikapu bikekwa ko bibye mu murenge wa Bwishyura.

Uwibwe aya mafaranga yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ko umwe mu bakekwa yinjiye mu iduka amubaza ibiciro by’amavuta n’amasabune, hashize akanya mugenzi we ahamagara uwo mucuruzi ngo amusange hanze, uwari mu nzu asigara apakira ayo mafaranga mu gikapu.

Uyu mukobwa ucuruza yasubiye mu iduka arebye amafaranga arayabura niko kwitabaza inshuti ze zikurikira abo bajura, bari bamaze gutega moto berekeza mu murenge wa Rubengera ari naho bafatiwe.

Abamotari bari batwaye aba bagabo bakekwaho ubujura nibo bagaragaje aho abo bagabo batatu bari, abaturage babasatse babasangana ayo mafaranga bahita bahamagara ubuyobozi buzana inzego z’Umutekano zibata muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo yabwiye Igihe ko abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa