skol
fortebet

Karongi: Habereye impanuka ikomeye ihitana abari bayirimo

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Gacaca habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo babiri bari bayirimo bose bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 agahana saa kumi n’igice.

Iyi modoka y’kamyo yari itwaye ibikoresho by’ubwubatsi, yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Karongi ari na ho yakoreye impanuka.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuga ko ari impanuka yahitanye umushoferi wari uyitwaye ndetse na Kigingi we bari kumwe.

Yagize ati “Umushoferi na Kigingi we ari na bo bonyine bari muri iyi modoka, bahasize ubuzima.”

Iyi modoka yakoze impanuka ubwo umushoferi wari uyitwaye yakataga ikorosi ariko imodoka ikanga kugaruka igahita igwa mu muyoboro ukikije umuhanda, bigatuma igice cy’imbere kicaramo umushoferi n’abo bari kumwe kikangirika cyane, bituma abari bayirimo bahasiga ubuzima.

Imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.

Amakuru y’iyi mpanuka kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, wavuze ko uwari utwaye iyi modoka yari avuye mu Mujyi wa Kigali yerecyeza i Karongi aho yari ajyanye ibyo bikoresho by’ubwubatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa