skol
fortebet

Kayonza:Abakekwaho kwiba moto bakikanga Polisi bakiruka bafashwe

Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo batatu bafatiwe mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bakekwaho kwiba moto bayivanye mu rugo rwa nyirayo bakaza kwikanga Abapolisi bakayita mu nzira ubundi bakiruka.

Sponsored Ad

Aba bagabo bafatiwe mu Muduguru wa Cyeru mu Kagari ka Kayonza, barimo uw’imyaka 27 y’amavuko, uwa 22 ndetse n’undi wa 39.

Bafashwe nyuma yuko hafashwe moto bakekwaho kwiba, yafatiwe mu muhanda nyuma yuko bayivanye aho bari bayibye ubundi bakagenda bayisunika, bakikanga polisi bakayita mu nzira bakiruka.

Aba bantu batatu bafashwe na Polisi yabafatiye mu nzu bacumbitsemo, ibasangana ikarita iranga ikinyabiziga (Carte Jaune) yanditse kuri iyi moto.

Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko iyi moto yafashwe nyuma yuko Polisi yakiriye amakuru saa cyenda z’ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Yavuze ko nyiri iyi moto yari yibwe, yavugaga ko abantu baje mu gipangu bakiba moto ye aho yari asanzwe ayiparika bakayijyanana n’ikarita yayo.

SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Polisi yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, iza kuyifatira mu muhanda nko muri metero 200 uturutse aho bari bayibye, nyuma y’uko abacyekwaho kuyiba bagendaga bayisunika babikanze bakayisiga aho bakiruka.”

SP Twizeyimana avuga ko Polisi yanakomeje gushakisha abakekwaho kwiba iyi moto, ikaza gusanga bariya bantu batatu mu nzu bacumbitsemo, ikabasangana n’iriya karita y’iyi moto yari yibwe.

Iyi moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RF 115 J yari yibwe, yasubijwe nyirayo ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2023, mu gihe abafashwe bo bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mukarange kugira ngo hakomeze iperereza.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa