skol
fortebet

Kayonza:Umugabo arakekwaho gutera umugore we icyuma bikamuviramo kubura ubuzima

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, arakekwaho kwica umugore we amuteye icyuma nyuma yo kumubuza kugurisha imwe mu mitungo yabo irimo isambu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo birakekwa ko yishe umugore we mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023 mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yahise atabwa muri yombi ndetse n’iperereza rihita ritangira.

Ati “ Ni umugabo ukekwaho kwica umugore we, ukekwa ubu yafashwe ari mu nzego z’ubutabera. Uwo mugabo yatubwiye ko hari umutungo w’isambu yashakaga kugurisha umugore we arabyanga, undi nawe amubwira ko agiye kuwumukuraho burundu,icyo rero nicyo bapfuye bigakekwa ko yahise amutera icyuma undi ahita apfa.”

Kabandana yakomeje avuga ko abaganga n’inzego z’umutekano bahageze bagasanga wa mugore yamaze gupfa.

Ati “ Abantu nibareke gutekereza kwicana, hari abayobozi biteguye kubumva ndetse no kubafasha gukemura ibibazo bafitanye, ikiremwamuntu gikwiriye kubahwa. Nta kintu umuntu akwiriye gupfa n’undi kuburyo yamuvutsa ubuzima, iyo kubiganiraho binaniranye nibitabaza inzego za Leta kuko iyo umwishe bikugiraho ingaruka wowe n’umuryango wawe.”

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye amwica.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa