skol
fortebet

Kigali:Impanuka ikomeye yahitanye umwana w’umunyeshuri wajyaga kwiga

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru habereye impanuka y’imodoka igonga umwana w’umunyeshuri wajyaga kwiga ahita ahsiga ubuzima.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka y’imodoka nto yo mu bwoko bw’ivatiri, yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023 ahagana saa mibiri (08:00’) ubwo iyi modoka yari iri mu muhanda ku Kacyiru yataye umuhanda igonga uwo mwana w’umunyeshuri ahita yitaba Imana, undi arakomereka.

Iyi modoka ifite Pulake ya RAD 271 C yari mu muhanda uva ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda imanuka yerecyeza ku kigo cy’Ishuri cya Kacyiru II, bivugwa ko yacitse feri igahita ita umuhanda.

Yahise iyoboka ahari abanyeshuri barimo berecyeza ku Ishuri ari bwo yahitaga ihitana umwe muri aba bana, mu gihe na yo yahise igwa yibaranguye.

Umukozi wo kuri iri shuri rya Kacyiru II, avuga ko iyi modoka ishobora kuba yari yacitse feri kuko yamanutse ihorera cyane ari bwo yagendaga ihitana ibyo yasangaga mu nzira, ikaza kuboneza kuri abo banyeshuri.

Ati “Imodoka yo yangiritse cyane, abari barimo ntacyo babaye usibye ko bakomeretse bisanzwe ariko umwana umwe w’umunyeshuri wiga mu wa kabiri w’ayisumbuye yahise yitaba Imana.”

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu muhanda usanzwe uberamo impanuka kubera imiterere yawo kandi ukaba utarahawe umwihariko mu mikoreshereze yawo.

Umwe yagize ati “Imodoka zituruka hari ruguru zagera hano zigahirima ntabwo ari ubwa mbere si n’ubwa kabiri, n’ejo yarahahirimye ariko bwo nta muntu yahitanye.”

Iyi mpanuka yahitanye umwana w’umunyeshuri ibaye nyuma y’indi yabaye mu ntangiro z’uyu mwaka, yabaye tariki 09 Mutarama ku munsi wa mbere w’ishuri yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Iyi yabaye mu ntangiro z’uyu mwaka, ni iya bus itwara abanyeshuri, na yo byavuzwe ko yacitse feri ikaruhukira mu ishyamba, ndetse umwe mu bana bari bayirimo akaza kwitaba Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa