skol
fortebet

Kigali:Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu kagali ka Nzove mu murenge wa Kanyinya,muri Rulindo harasiwe umugabo washatse gucika abashinzwe umutekano ubwo yari kumwe na bagenzi be batatu bari bambaye imyenda ya gisirikare bavuye kwiba imashini zifashishwa mu gukina imikino y’amahirwe (slot machine) zizwi nk’ibiryabarezi.

Sponsored Ad

Aba bagabo biyitaga abasirikare kubera ko bari banambaye imyenda yabo,bafashwe na polisi bavuye kwambura ibi byuma by’imikino y’amahirwe bita ‘Ibiryabarezi’ ba nyirabyo, mu tubari tubiri byari byarashyizwemo umwe muri bo ashaka kwiruka baramurasa arapfa.

Umwe muri ba nyiri akabari witwa Nsaguye yahise abwira Police ko abo bantu bari mu modoka ya gisiviri kandi bambaye imyenda ya gisirikare babatwariye imashini zabo kandi bafite ibyangombwa byazo.

Nkuko Umuseke dukesha iyi nkuru ubitangaza, Police imaze kubwirwa n’abambuwe yategeye iyi modoka mu muhanda uva mu Nzove maze bayihagaritse uwari uyitwaye witwa Ntezurundi w’imyaka 30 arayihagarika avamo ashaka gukizwa n’amaguru, ngo nibwo yarashwe ahita apfa.

Umwe mu bo bari kumwe witwa Ntakirutimana we yafashwe anemeza ko bavuye kwiba izi mashini kandi bari kumwe koko n’abandi bambaye imyambaro ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda. Uyu yavuze ko abandi bari kumwe basigaye mu nzira.

CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko iyi myenda y’ingabo bishoboka ko ari iyo bari bibye kugira ngo bayikoreshe muri ubu bujura.

Avuga ko uwafashwe yemeza ko bari basanzwe bambura abantu izi mashini zabo biyita abasirikare.

CIP Umutesi avuga Police nta gahunda ifite yo kurasa abajura igamije kubica. Ati “Gahunda ya Police ni ukubashyikiriza ubutabera bagakurikiranwa ku cyaha cy’ubujura baba bafatiwemo. Ariko kwiruka wafashwe cyangwa kurwanya inzego z’umutekano ushaka guhungabanya ubuzima barakurasa”.

Muri uku kwezi kwa Werurwe,hamaze kuraswa abantu bakekwaho ubujura bagera kuri 5 aho umwe yarasiwe i Masaka ya Kicukiro, batatu barasiwe ku Gisozi muri Gasabo undi yaraye arasiwe mu Nzove muri Nyarugenge.

Ibitekerezo

  • hari nuwarasiwe mukarere ka kirehe witwa simba

    Ariko kuki,abantu barikuraswa cyane bafashe,ibyobisambo bagahanwa bitishwe,ko nokwicuza ugasaba,imbabazi Imana,ko,aribyiza ko uba barirwa.

    Abarasa abo bose kereka nibatorokana nababo bakorera. nahubundi Mageragere cyangwa nabo kuraswa birabitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa