skol
fortebet

Kigali:Undi mujura yarashwe n’abasirikare ari guhunga nyuma yo gutobora inzu y’abandi

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 30 witwa Niyomugabo Eric yarasiwe mu murenge wa Gisozi, mu kagari ka Ruhango u,mudugudu w’amarembo n’abasirikare ubwo yari amaze gufatwa yatoboye inzu y’abandi agamije kwiba, agahitamo kwiruka.

Sponsored Ad

Polisi yemeje ko uyu mujura yafatiwe mu cyuho mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane agerageza kwiba,niko gushaka gucika araswa n’ingabo z’igihugu arapfa.

Niyomugabo yafashwe yinjiye mu nzu Uwizeyimana yari amaze gucukura, asohotse ngo yakubitanye na nyiri urugo wari watashye atinze amugwa gitumo baragundagurana nk’uko abayobozi baho babivuga.

Uwizeyimana yatabaje, irondo riraza rifata Niyomugabo wari watoboye inzu nk’uko Theophile Niragire uyobora Umurenge wa Gisozi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru.

Irondo ryahise ritabaza abasirikare bariho bakora ‘patrol’ bashyira mu modoka uyu wari ufashwe yiba baramutwara, gusa ngo bageze ahitwa New Kigali Design Niyomugabo ngo yasimbutse imodoka ashaka kubacika baramurasa ahita agwa aho nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Yagize ati “Dusaba ko umuntu wese ufatiwe mu cyaha, aba agomba kumva ibyo abashinzwe umutekano bamusaba, akemera kujya guhanwa aho gushaka gutoroka. Gushaka gutoroka abantu bafite imbunda ntibyakugwa neza.”

Uyu muyobozi avuga ko Eric Niyomugabo yari asanzwe azwi muri ako gace kuko abantu bakundaga kumubona ahitwa kwa Gakire ariko ngo nta kazi yagiraga kazwi.

Umuvugizi wa Police mu mugi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yatangaje ko abanyarwanda bakwiriye guhana amakuru ku bantu b’inzererezi bagacungirwa hafi.

Yagize ati “Umuntu uzwi ahantu runaka ariko ntacyo akora kizwi aba agomba kumenyekana. bityo abantu bakaba bamugirira amakenga.”

Mu minsi ishize, nibwo undi mujura wari kuri moto yashikuje igikapu ba mukerarugendo b’Abongereza mu murenge wa Kinyinya, afashwe n’inzego zishinzwe umutekano, ashaka kwiruka araswa mu cyico.

Ibitekerezo

  • Abiba nibareke ubujura bakure amaboko mu mifuko bakore . Nkunda cyane imikorere yínzego z’’Umutekano mu Rwanda zikora kinyamyunga ikindi ntabwo bashinzwe kurasa mu kico gusa nkuko umunyamakuru abivuga ni impanuka gusa iyo isasu ryaje amahirwe yo kurirokoka ni make bikunze ryafata ukuguru hatarimu kico ukajya mu nkiko ariko iyo rifashe umutwe birarangira da.

    congratulation ku nzego z’ umutekano kbx. ibi bigaragaza ubufatanye baba bafitanye hagati yabo

    mubamene imitwe bokarya amabyi ibisambo ntawabivugira rwose nimushaka mujye mwica 100 kumunsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa