addresiya
Kigali
startimes

Leta y’Uburundi yafatiriye imitungo y’abashinjwa gushaka guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 2107

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Burundi hasohotse urwandiko rwemeza ko Leta ya Nkurunziza yiyemeje gufatira imitungo y’abantu bose bashinjwe kugira uruhare mu gushaka guhirika ku butegetsi perezida Nkurunziza mu mwaka wa 2015.



Abarebwa n’iyi ngingo iri muri dosiye RPMG 697/ bis/MA/BVNTH,ni abantu 32 bagizwe ahanini n’abashinjwa kuba barashatse guhirika ubutegetsi bwa Prezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Abo barimo abari mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, abahoze mu ishyaka rya CNDD-FDD bakawuvamo bavuga ko badashigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza, n’abanyamakuru bakoreraga amaradiyo yahagaritswe muri 2015.

Leta yategetse ko imwe mu mitungo y’aba bantu 32 yafatirwa, hahita hemezwa ko hari inyubako 15 zikomeye z’abagabo barindwi baregwa na dosiye RPA 859 zafashwe.
Taliki ya 05 Gicurasi uyu mwaka nibwo iyi mitungo yose y’aba bantu bose yafashwe.

Umwe mu bari kuri urwo rutonde yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ati:" Nta gitangaje na kimwe kuri buriya butegetsi, twari tubyiteze."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7Km yakorewe urugomo na bamwe mu baturanyi...

Umunyarwanda witwa Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu...
20 March 2020 Yasuwe: 10626 4

Video: Umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 avuga ko ubuzima bwe buri mu...

Nyuma y’aho hari abibasiye Angeli Mutabaruka, umunyamakuru wa TV1 kur rubuga...
9 March 2020 Yasuwe: 34363 7

Uganda yashyize mu kato abanyamahanga bane bari bayinjiyemo ibakekaho...

Abanyamahanga bane bari binjiye muri Uganda bahawe akato mu bitaro bya...
2 March 2020 Yasuwe: 4663 0

#Umwiherero 2020: Nubwo Uganda idusaba gufungura imipaka niyo...

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyakomejwe na Uganda...
16 February 2020 Yasuwe: 5917 1

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye...

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari...
13 February 2020 Yasuwe: 18260 4

Dushobora no gukora n’inama igihumbi ikibazo kidakemuka –Amb. Nduhungirehe ku...

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb....
3 February 2020 Yasuwe: 4935 2