Madamu Jeanettse Kagame yasangiye n’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda abaha impanuro(Amafoto)
Yanditswe: Friday 29, Apr 2022
Madamu Jeanette Kagame yageneye impanuro abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye abibutsa ko Igihugu cyibafitiye ikizere badakwiye kugitenguha.
Abakiriwe barimo abambitswe amakamba ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Abo barimo Mutesi Jolly urifite mu 2016, Iradukunda Elsa mu 2017 na Iradukunda Liliane mu 2018.
Nimwiza Meghan ufite irya 2019, Nishimwe Naomie ufite irya 2020, Ingabire Grace ufite irya 2021 ndetse na Muheto Nshuti Divine ufite iri kamba mu 2022.
Aba bakobwa bari kumwe na bagenzi babo barimo ababaye ibisonga muri iri rushanwa, abegukanye andi makamba atandukanye n’abandi batagize amakamba begukana ariko babashije kugera mu mwiherero.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ya Madamu Jeannette Kagame, yabasabye gukomeza gutegura ejo hazaza habo heza.
Ati “Twe icyo dukora ni ukubaherekeza ku mahitamo mwagize kandi ibi turi kubikora kuko namwe mwagiye mushyira agaciro mu byo mwakoze. Ni nk’aho muri kudusunikira kubasanga aho muri kubera ibikorwa byanyu. Tubitezeho byinshi.”
“Ni mwe mufite urufunguzo, muzaba icyo mwahisemo kuba. Mufite inshingano zitari nto, ntimukajye mwibona nk’abantu babarizwa mu muryango gusa, muri aba sosiyete muri rusange, muri ab’igihugu, tubitezeho byinshi cyane.”
Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, Muheto Nshuti Divine, yashimye impanuro za Madamu Jeannette Kagame, avuga ko we na bagenzi ba bazazikurikiza.
Ati “Ibintu mutubwiye ni iby’agaciro kuri twe, turabizirikana. Ndahamya ntashidikanya ko hari byinshi biri buhinduke mu myitwarire yacu, mu iterambere ryacu kandi turababera ba Ambasaderi beza.”
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yijeje Madamu Jeannette Kagame ko agaciro yabahaye, kagiye gutuma bongera imbaraga mu bikorwa bakoraga bifitiye akamaro sosiyete muri rusange.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, yashishikarije aba bakobwa ko usibye kuba bazi ubwenge, bakwiriye kubwongeraho no gukora siporo.
Nshuti Divine Muheto nawe yahawe umwanya atanga ibitekerezo
Madamu Jeanette Kagame ubwo yategaga amatwi aba bakobwa
Abakobwa bahawe umwanya batanga ibitekerezo
Ange Kagame nawe yari ahari
Ba Nyampinga bagaragazaga ibyishimo maze bacinya akadiho
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *