skol
fortebet

Michelle Obama yatangaje impamvu yatumye ahobera umwamikazi w’Ubwongereza kandi bitemewe

Yanditswe: Thursday 15, Nov 2018

Sponsored Ad

Umufasha w’uwahoze ari perezida wa USA,Ballack Obama,Michelle Obama yakoze amakosa ahobera umwamikazi w’Ubwongerezamu mwaka wa 2009 kandi bitemewe bituma benshi bacika ururondogoro gusa yavuze ko impamvu yabikoze ari uko inkweto ndende yari yambaye zarimo zimurya.

Sponsored Ad

Michelle Obama yari abizi neza ko protocol y’umwamikazi w’Ubwongereza itemera ko hagira umuntu umuhobera ariko kubera inkweto ndende yari yambaye biyuma amuhobera.

Nubwo byabaye mu mwaka wa 2009,Michelle Obama yanditse mu gitabo ko impamvu yabiteye ari uko we n’umwamikazi bari bamerewe nabi n’inkweto ndende bari bambaye.

Yagize ati “Twari abagore babiri bari bamerewe nabi kubera inkweto ndende twari twambaye.Nakoze amakosa kubera guhuza n’umuntu mushya twari duhuye.

Michelle yakoze iri kosa ku wa 01 Mata 2009,ubwo yari kumwe n’umugabo we Ballack Obama basuye UK mu nama ya G20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa