skol
fortebet

MINEDUC yatangaje itariki igihembwe cya kabiri kizatangiriraho

Yanditswe: Friday 14, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amasomo y’Igihembwe cya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye azatangira kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017.
Ni muri urwo rwego yamenyesheje kare abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abafite amashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu ngendo zitandukanye iyi gahunda, kugira ngo hazirindwe akavuyo mu ngendo abanyeshuri basubira kwiga mu bigo bibacumbikira.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amasomo y’Igihembwe cya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye azatangira kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017.

Ni muri urwo rwego yamenyesheje kare abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abafite amashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu ngendo zitandukanye iyi gahunda, kugira ngo hazirindwe akavuyo mu ngendo abanyeshuri basubira kwiga mu bigo bibacumbikira.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac, ryatangaje ko mu rwego rwo kurwanya akajagari mu gusubira ku ishuri kw’abana, abanyeshuri bazasubira ku ishuri mu buryo bukurikira.

Kuwa mbere tariki ya 17 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere twa :
Nyanza, Kamonyi, Huye na Muhanga mu ntara y’ amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke two mu ntara y’ i Burasirazuba
Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo two mu mujyi wa Kigali

*Kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere twa:

Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabe two mu ntara y’ Amajyepfo
Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu two mu ntara Ibururengerazuba

* Kuwa Gatatu tariki ya 19 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’ amashuri byo mu ntara y’ Amajyaruguru n’ iburasizuba.

Minisiteri y’Uburezi yibukije kandi abanyeshuri ko mu rugendo rusubira ku ishuri buri munyeshuri agomba kuugenda yambaye umwenda w’ishuri, ndetse akagenda yitwaje ikarita y’ishuri imuranga.

Yibukije kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge ko bagomba gukurikiranira hafi iby’ingendo z’abanyeshuri bo mu bigo bayobora.

Yibukije kandi ababyeyi kuzagurira abana babo amatike y’ingendo bitarenze tariki ya 16 Mata 2017 kugira ngo batazayabura bagakererwa, anabibutsa ko bagomba kohereza abana ku ishuri ku gihe, kuko abazakererwa batazakirwa ku bigo byabo batazanye n’ababyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa