skol
fortebet

Minisitiri w’ intebe Murekezi yahagaritse ibikorwa by’ amasengesho ahakorerwa akazi ka Leta

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yahagaritse ibikorwa by’amasengesho mu nyubako za Leta byakorwaga na bamwe mu bakozi ba Leta.
Mu ibaruwa no 393/03.0, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yandikiye abaminisitiri bose abanyamabanga bahoraho n’abayobozi b’ibigo bya Leta, ifite impamvu igira iti “Guhagarika ibikorwa by’amasengesho mu a kazi ka Leta, yasabye inzego zose z’imirimo ya Leta kubahiriza ibikubiye muri iyi baruwa no kubigeza ku nzego zose zibishamikiyeho.
Minisitiri (...)

Minisitiri w’Intebe avuga ko abakozi ba Leta bafite amategeko abagenga ashyiraho amasaha bagomba gukora n’ayo bagomba kuruhuka.

Avuga ko umukozi wa Leta agomba gukora amasaha icyenda ku munsi akaruhuka imwe, kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu.

Nkuko bigaragara mu itangazo, hashobora kuba hari abakozi birengizaga ayo mategeko bagakora ibikorwa byo gusenga mu masaha y’akazi kandi bakabikorera mu nyubako za Leta.

Murekezi yavuze ko bitandukanye n’amategeko, kubw’ibyo asaba ko bihagarara kuko binyuranyije n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa