skol
fortebet

Muhanga:Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, umugabo w;imyaka 40 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko bahawe amakuru ko Maniraguha Jean Claude yiyahuye bihutira kujyayo basanga yarangije gupfa.

Gitifu Nshimiyimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko umuturage uyu nyakwigendera yakodeshaga witwa Kampire Angélique ariwe wabanje gutabaza inzego z’ibanze,akavuga ko yari amaze iminsi amushakisha kugira ngo bavugane igihe azamwishyurira amafaranga y’ubukode ariko ntiyabasha kumubona kuko yageze no ku nzu yakodeshaga asanga ikingiye imbere.

Ati “Abayobozi b’Umudugudu nabo bagerageje gukomanga habura ukingura, mu gitondo bica idirishya basanga amanitse mu mugozi.”

Maniraguha Jean Claude yari atuye mu Mudugudu wa Nete, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, ariko Ubuyobozi bukavuga ko yakomokaga mu Kagari ka Makera ho mu Murenge wa Cyeza.

Gitifu w’Umurenge Nshimiyimana avuga ko amakuru bahawe n’Umuvandimwe wa nyakwigendera, Ntezimana Aloys yavuze ko nta kindi kibazo yagiraga uretse kunywa inzoga cyane agasa n’uwabaswe nazo, biturutse ku buzima bubi yakuriyemo.

Uyu Muyobozi avuga ko hafashwe umwanzuro ko Umuryango wa Nyakwigendera ujya kumushyingura nyuma yo kubonako urupfu rwe ariwe rwakomotseho.

Src:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa