skol
fortebet

Niba u Rwanda rwiba 20% by’amabuye ya DR Congo, 80% bisigaye bijya he?- Koffi Olomide ku kibazo cy’ u Rwanda na DR Congo

Yanditswe: Wednesday 01, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu muziki wa Congo Kinshasa nka Koffi Olomide, asanga bidahagije kuba igihugu cye buri gihe gushyira ibirego ku Rwanda, akavuga ko ikibazo Congo ifite ari abanye-Congo ubwabo.

Sponsored Ad

Uyu muririmbyi w’ikimenyabose yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugira na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo Kinshasa.

Congo Kinshasa imaze igihe irebana ay’ingwe n’u Rwanda kubera ibirego irurega byerekeye umutwe wa M23 umaze umwaka urenga urwana n’Ingabo zayo.
Ni umutwe u Rwanda ruregwa guha ubufasha, ku mpamvu abanye-Congo bavuga ko ari zo kuba rugamije kwiba amabuye y’agaciro’ y’igihugu cyabo, n’ubwo rwo rutahwemye guhakana ibyo birego.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari mu bamaze igihe bakwirakwiza biriya birego, ndetse anakomeje kuririra amahanga ayasaba gufatira u Rwanda ibihano.
Ku bwa Koffi Olomide, ngo ntibihagije kuba Congo Kinshasa ihora ishyira ibirego ku Rwanda, kuko ikibazo iki gihugu gifite ari ba nyiracyo ubwabo.

Yavuze ko niba u Rwanda rwiba 10 cyangwa 20% by’umutungo wa Congo 80% usigaye waba ugirira akamaro kiriya gihugu, gusa akaba atari ko bimeze.
Ati: "Niba koko [abayobozi] bafitiye urukundo Congo, kuko buri gihe bahora bavuga ngo ’oh Abanyarwanda, Abanyarwanda!’ Niba Abanyarwanda basahura 10, 20 cyangwa 30% by’amabuye yacu y’agaciro, 70 cyangwa 80% asigaye ajya he? Ntabwo dukunda igihugu cyacu, umwanzi wa RDC ni abanye-Congo."

Koffi yavuze ko RDC inafite ikibazo cy’abayobozi badashoboye, bijyanye n’uko usanga abayoboye igihugu baha imirimo abavandimwe babo, inshuti zabo cyangwa abakunzi babo batagendeye ku bushobozi bafite.

Yunzemo ko hejuru y’ibi usanga abanyagihugu barabaye abantu bahora binezeza, batagira gahunda kandi b’abanebwe; ibiri mu bituma kiriya gihugu kidatera imbere uko bikwiye.

Ivomo: Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa