skol
fortebet

Nyabihu:Batatu bafatanywe ibihumbi bitatu by’udupfunyika tw’urumogi

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abantu batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi mu Karere ka Nyabihu.

Sponsored Ad

Bafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Nzeri ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi bafatirwa mu Mudugudu wa Rwandarugari, Akagali ka Gasura, Umurenge wa Jomba, bafite urumogi udupfunyika 3000.

Nyuma haje gufatwa umugore ufatwa nk’umucuruzi mukuru w’urumogi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nzeri, afatirwa mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagali ka Mwiyanike, mu Murenge wa Mulinga.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko ibikorwa byo kubafata byaturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage batuye aho ibi byaha byabereye.

Yagize ati: “Abaturage bo mu Kagali ka Gasura bahaye amakuru Polisi ko hari abantu bazwiho gucuruza urumogi mu baturage bakorera muri aka Kagali, kandi ko bababonanye umufuka bicyekwa ko urimo urumogi. Polisi yahise yihutira kujya ahavugwa ibi byaha niko kubafata bafite umufuka urimo urumogi udupfunyika 3000 bari bagiye gucuruza mu baturage.”

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jomba ngo hakurikizwe amategeko.

CIP Rukundo yagaragaje ko Akarere ka Nyabihu gakunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge bitewe n’aho gaherereye, asaba abaturage bagatuye gukomeza gutanga amakuru y’aho bamenye abantu bacuruza ibiyobyabwenge, hagamijwe guhashya abantu bijandika mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ivomo:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa