skol
fortebet

Nyagatare:Umuturage yishwe atewe icyuma mu muhogo

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mukandayisenga Pascasie w’imyaka 48 y’amavuko wo mu Kagari ka Cyabayaga, mu murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yishwe atewe icyuma mu muhogo n’umukwe we.

Sponsored Ad

Byabaye mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira ku wa 23 Kanama aho mutuyubutatu Adolphe w’imyaka 28 y’amavuko ariwe ukekwaho kwica nyirabukwe amuteye icyuma mu muhogo.

ni nyuma yo kujya gucyura umugore we wari umaze ibyumweru bibiri yarahukanye agasabwa kuza habona aho kwitwikira igicuku.

Amakuru avuga ko Mutuyubutatu atakiriye neza igisubizo cya nyirabukwe ahita amumenyesha ko “mu gihe batamuha umugore we ngo amucyure abatwikira mu nzu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabayaga, Hategekimana Eulade yabwiye UMUSEKE ko Mutuyubutatu n’umujinya w’umuranduranzuzi yahise atera icyuma nyirabukwe mu muhogo ahita apfa.

Ati “Saa munani nibwo nari mpari dushakisha ahantu hose mu nkengero z’aho batuye nimba hari umuntu waba wamucumbikiye turamubura, kubera ko abaturage batabaye yabarushije imbaraga ariruka.”

Gitifu Hategekimana avuga ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bakomeje igikorwa cyo guhiga uyu mugabo kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yasabye kugaragaza ibibazo biri hagati y’imiryango no kwirinda kwihanira ndetse no kuba ku isonga mu kwicungira umutekano.

Ati “Abenshi barihanira ugasanga baguye mu makosa atari yitezwe cyangwa atari aya ngombwa ni ukwibutsa kandi abaturage gutangira amakuru ku gihe”
Umurambo wa Mukandayisenga Pascasie wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa