skol
fortebet

Nyanza:Abayobozi bakekwaho gukubita umuturage bikamuviramo urupfu umwe arafunzwe undi aracyashakishwa

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mudugudu wa Gatongati mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza barakekwaho kwica umuturage bafatanyije n’abandi baturage.

Sponsored Ad

Kayumba Charles yatawe muri yombi akekwaho gukubita Ndindabahizi Eric w’imyaka 22 y’amavuko bikamuviramo urupfu.

Amakuru dukesha Umuseke wamenye nuko umukuru w’umudugudu Kayumba ukekwaho gukubita uriya muturage atari wenyine ahubwo yari kumwe na Irabizi Gerard ushinzwe umutekano, we akaba agishakishwa kuko yatorotse ubutabera.

Andi makuru ko Ndindabahizi yaketsweho kwiba imifuka ibiri y’ibishyimbo y’umukecuru wari warafashe amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itanu y’u Rwanda, ayashyira mu gitabo cyitwa Intambara Ikomeye, maze ahita abishyira mu mufuka w’ibishyimbo, ari na byo bikekwa ko nyakwigendera yatwaye ayo mafaranga, n’ibishyimbo maze akirirwa agurira abantu inzoga n’inyama mu isantere.

Mu kiganiro cy’ihariye umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yahaye Umuseke yavuze ko RIB yatangiye iperereza.

Ati “Abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, hari n’abandi bagishakishwa RIB ikomeje iperereza.”

Nyakwigendera usize umugore n’abana babiri, yakomokaga mu kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, bivugwa ko bamuvanye mu kagari ka Mututu bamujyana aho avuka atarashiramo umwuka akaba yaraguye ku ivuko.

Abamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibirizi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwibutsa abayobozi kwirinda ibintu byose bishobora guhungabanya ubuzima bw’abaturage, kuko ari na bo baba bashinzwe kubareberera no kubashakira ubuzima bwiza.

Src:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa