skol
fortebet

Nyanza:Umugabo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Yanditswe: Friday 28, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Harerimana Frederick yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Uwo mugabo w’imyaka 34 y’amavuko akomoka mu Karere ka Nyamagabe yari yaragiye mu Karere ka Nyanza gushakisha imibereho.

Umurambo we wasanzwe umanitse mu mugozi mu nzu yabagamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Gihama mu Kagari ka Nyamiyaga.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage bamuzi bavuga ko ashobora kuba yiyahuye kubera ibibazo byinshi yari afite birmo n’amadeni abereyemo abantu.

Bavuze ko uwo mugabo yari yaravuye mu Karere ka Nyamagabe asize umugore n’abana babiri bato kubera ubwumvikane buke bwagiye bubyara amakimbirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’imibereho Myiza, Kayitesi Nadine yabwiye IGIHE ko bikekwa ko yiyahuye kubera ibibazo yari afite birimo amadeni abereyemo abantu.

Yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.

Ati “RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha] yatangiye iperereza ku rupfu rwe.”

Umurambo w’uwo mugabo wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

Kayitesi yasabye abaturage kutiherena ibibazo, abagira inama yo kujya begera ubuyobozi bukabagira inama y’uburyo byakemuka mu mahoro.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa