skol
fortebet

Perezida Kagame arasubukura gahunda yo gusura uturere

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame arasubukura ingendo agirira mu ntara aho amara iminsi ine mu Ntara y’Amajepfo n’iy’Iburengerazuba.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane,arasura abaturage mu Turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyamasheke. Ni uruzinduko azanasuramo umukecuru Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110.

Uru rugendo ruteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama kugeza ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

Rubaye mu gihe icyorezo cya Covid-19 kimaze gucogora nyuma y’igihe abantu badahurira hamwe kubera ibyago byo kuba bakwaduzanya.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura n’abaturage bo mu turere twa Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, kimwe n’abatuye mu Karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba.

Azagirana kandi ibiganiro n’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, hamwe n’abo mu Ntara y’Iburegerazuba, mu Karere ka Rusizi.

Biteganyijwe ko muri uru ruziduko, Perezida Kagame azasuramo Rachel Nyiramandwa, umukecuru w’imyaka 110 wo mu Karere ka Nyamagabe.

Nyiramandwa yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame bwa mbere yongera guhura na we mu 2017 naho ubwa gatatu bahura mu 2019. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabaga yasuye abaturage mu Karere ka Nyamagabe.

Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu atuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka.

Aheruka kubwira IGIHE ko ashimira Perezida Kagame wamwubakiye inzu nziza yo kubamo akamuha n’inka zimukamirwa, bityo ko ari we akesha imibereho myiza.

Ati "Aho dusigariye twebwe abacitse ku icumu, Intore izirusha Intambwe yaradutambukije aduheka mu mugongo n’ubu aracyaduhetse. Aduha amahoro akajya atwibutsa abacu, aduha imfashanyo n’ubu aracyaziduha, imfashanyo ndayibona none reba aho yanyubakiye. Iyo atampa amata simba ndiho, iyo atanyicaza aheza simba ndiho".

Uyu mukecuru yavuze ko yumva akeye kandi azataha neza igihe nikigera.

Ati "Ndumva ku mutima hacyeye neza, ndumva nzataha neza kuko yanyicaje heza. Nzapfa nsohoka heza, nzakira nsohoka heza kuko bangiriye neza. Yandwanyeho andwanirira no ku bana banjye basigaye."

Perezida Kagame azasoreza uruzinduko mu Karere ka Karongi, aho azasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutungaya icyayi kingana n’ibilo 1.000.000 ku mwaka.

Ni uruganda rufite intego yo kongera icyayi u Rwanda rwohereza mu mahangaho gatatu ku ijana mu gihe cy’imyaka 10, no gutuma abaturage barushaho kwinjiza amafaranga menshi ava mu cyayi, bagahidura ubuzima bwabo ndetse n’ubukungu bwabo bugatera umbere.

Magigo aya, uru ruganda ruha akazi abakozi hafi 2000 ndetse rugakorana n’abahinzi bagera mu 4000 binyuze mu makoperative.

Perezida Kagame asuye izi ntara mu gihe zikomeje gutera imnere mu nzego zose haba mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Urugero nk’Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage 2.700.000, abafite amashanyarazi bamaze kwiyongera kuko bageze kuri 72%.

Ni mu gihe nk’Intara y’Iburengerazuba yo ikungahaye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ikorana n’abaturanyi muri Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibyoherezwa bihanyura bifite agaciro gasaga miliyoni $600.

Iyi ntara kandi ifite andi mahirwe menshi mu by’ubukerarugendo. Abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi ni 73%.

Ibitekerezo

  • Twishimiye ko umubyeyi wacu perezida Kagame yongeye gusubukura ingendo zo gusura abaturarwanda muturere dutandukanye,
    turamushimira yatugejeje kwiterambere ryinshi,nkakarere kacu ka Nyamasheke yaduhaye ubuhinzi bw’icyayi,amashuri hafi yacu,amavuriro hafi,amazi hafi,kandi yatwegereje umuriro wamashanyarazi,....,gusa turamwisabira ko hose twagerwaho namashanyarazi kuko hari bamwe baheze mwicuraburindi nange ndimo,kuko nk’umudugudu wacu wa Nyarugenge harigice twaheze mwicuraburindi,tumurikirwa nabandi,iyo dukeneye gu charging telephone tujya gusaba aho wageze,nkumuturarwanda w’iyi vision turimo ikeneye gukoreshwamo internet biragora iyo ntamuriro umuntu afite murugo,mbona twese dukwiye umuriro,gusa ibindi byo byatugezeho turashima nyakubahwa perezida Kagame,kandi nziko yumva abanyarwanda twizeyeko natwe tuzagerwaho namashanyarazi rwose,murakoze nkamwe abanyamakuru muzatubere intumwa nziza mwo kabyara mwe,ntuye muri Karambi,Gasovu,Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa