skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye Kiliziya Gatolika gukomeza gufasha igihugu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda

Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru Taliki ya 27 Mutarama 2019,Perezida wa Repubulika,Paul Kagame ,yasabye Kiliziya Gatolika gukomeza guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, ubwo yitabiriye umuhango w’ ihererekanyabubasha hagati ya Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wari Arikidisikopi wa diyosezi ya Kigali n’ uwamusimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Antoine Kambanda.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare yagize mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda iyisaba gukomeza kubikora.

Yagize ati “Turashimira Kiliziya Gatolika uko ikomeje gufatanya n’abanyarwanda cyane cyane mu gutanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi n’uburezi ku baturage bose nta kuvangura bishingiye ku madini cyangwa ibindi.Tubashimiye akazi keza mukora kandi turabasaba gukomeza birushijeho.

Turashaka ko Kiliziya Gatolika yakomeza kuba umufatanyibikorwa mu kubaka u Rwanda.Mu gusigasira umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge kwiyubaka kwacu gushingiyeho."

Kagame yavuze ko kuba Papa Francis yaragiriye icyizere Musenyeri Antoine Kambana bigaragaza ko aho yayoboye mbere y’ uko agirwa Arikidisikopi wa Diyosezi ya Kigali yahayoboye neza, amwifuriza ishya n’ ihirwe.

Musenyeri Kambana yavuze ko afite icyifuzo cyo kubaka Katedarali nshya bituma Perezida Kagame amwemerera inkunga yo kuzamufasha kuyubaka neza kandi ahantu heza.

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko AMADINI afasha igihugu mu iterambere.Ariko ntagomba kwibagirwa UMURIMO wa mbere Yesu yasize adusabye wo gusanga abantu aho bari (mu ngo zabo,mu mihanda,mu masoko,etc...) tukababwiriza Ubwami bw’Imana.Muli Matayo 6:33,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana".Ubwami bw’Imana,nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ni "ubutegetsi bw’Imana" buzaza ku Munsi w’Imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu.Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,ubwo butegetsi buzahabwa Yesu,hanyuma ahindure isi paradizo.Umuntu wese ushaka kuzaba muli iyo Paradizo cyangwa akajya mu Ijuru,ntabwo aheranwa no gushaka ibyisi gusa,ahubwo ashaka ubwo bwami bw’Imana mbere na mbere nkuko Yesu yabidusabye.Ubikora,nkuko tubisoma muli Yohana 6:40,Imana izamuzura ku Munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa