Kigali

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwitanga rutabanje kubibwirizwa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 1040

Mu kiganiro Nyakubahwa perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga ndetse na bamwe mu rubyiruko rukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga rutanga ibitekerezo,yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwitanga uko bikwiriye kugira ngo igihugu gitere imbere ndetse ko rudakwiriye kurindira ko barubwiriza gukora ibyiza.



Muri iki kiganiro kibanziriza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye,perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kugira ishyaka ryo kuzuza inshingano zarwo rutarindiriye ko hari umuntu uza ngo arubwire ibyo rukora.

Yagize ati “Mutange umusanzu mwiza.Kwitanga kwanyu ntigukwiriye kuba uko akwirunkira mu nzira mubona ko iboroheye cyane.Ni gute wagira uruhare mu guhindura ibintu bikugiraho ingaruka igihe utizeye ko wabona umuntu kubigufashamo?.

Abakiri bato ntibakwiriye gutegereza ko hari umuntu uza kubabwiriza icyo gukora.Mugerageze gushaka icyo mwakora mu nshingano zanyu,ku giti cyanyu kandi nimukibona bizaba ari byiza kurusha icyo mwabwirijwe gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko atabasha gusinzira neza igihe u Rwanda rwaba rubeshejweho n’impuhwe z’abandi,aboneraho gusaba urubyiruko kwitanga kugira ngo basorome ku matunda y’ibyiza bagezeho.

Umukuru w’igihugu yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi trwagezeho birimo kugabanya ubukene bw’abanyarwanda,kwimakaza umutekano n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwiyongera ndetse Abanyarwanda bagenda binjiza amafaranga imbere mu gihugu aho yavuze ko urwego igihugu kigezeho magingo aya ari rwiza.

Perezida Kagame yagiriye urubyiruko inama nziza yo gukomeza gukora cyane kabone niyo haba hari icyo bagezeho aho yabasabye kujya baterwa ubwoba n’uko ibyo bagezeho bishobora gusubira inyuma.

Iki kiganiro cyabereye ku gasongero k’Inteko Ishinga Amategeko ahari ikirango cy’umusirikare wa RPA wari mu rugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko arwana n’Ingabo za FAR zakoraga Jenoside.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi y’igihugu igiye gutangira gufatira ibihano abantu bayihamagara...

Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itishyurwa yo gufasha Abanyarwanda...
11 November 2019 Yasuwe: 2180 0

Burundi: Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na...

Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 batuye muri Komini Rugombo iherereye mu...
6 November 2019 Yasuwe: 4378 0

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yashinje ubujura abatanga ibihembo...

Nyina wa Cristiano Ronaldo witwa Dolores Aveiro yabwiye abanyamakuru kuwa...
3 November 2019 Yasuwe: 2052 0

Nyarugenge: Meya yagiye kwirebera agatsiko kiswe “Abanyabutare” kamaze kubaka...

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge madamu Kayisime Nzaramba yafashe umwanzuro...
2 November 2019 Yasuwe: 5669 0

Rusizi: Abagabo 4 bakekwaho guhungabanya umutekano beretswe...

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rusizi zeretse abaturage bo mu...
27 October 2019 Yasuwe: 4795 2

Nigeria: Abaturage bacitse ururondogoro kubera amakuru yavugaga ko perezida...

Mu gihugu cya Nigeria havuzwe igihuha cyavugaga ko perezida w’iki gihugu...
12 October 2019 Yasuwe: 5623 2