skol
fortebet

Perezida Maghufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 avuga ko ari abajura

Yanditswe: Friday 28, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, yirukanye abakozi 10000 avuga ko bafite ibyangombwa bihimbano avuga ko ibyo bakoraga ari ubujura.
Magufuli yahise atangaza ko umushahara w’aba bakozi w’uku kwezi utagomba gusohoka.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yahise ategeka Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa ko imyanya aba bakozi bakoragamo igomba guhita imenyeshwa.
Perezida Magufuli yagize ati “Aba bose ni abajura nk’abandi bajura, ntabwo wakora akazi mu gihe utabifitiye ubushobozi.”
Ibinyamakuru (...)

Ibinyamakuru birimo The Citizen biravuga ko Magufuli ashinja aba bakozi kuba ngo bafite seritifika mpimbano, ni mu igenzura ryakozwe.

Magufuli kandi yavuze ko abakozi bafite ibyangombwa bihimbano bagomba gufungwa imyaka 7 nk’uko biteganywa n’amategeko.

Uretse aba birukanwe, Magufuli yatangaje ko igenzurwa mu bakozi ba leta bafite amanyanga nk’aya, rigiye gukomeza gukorwa ngo batahurwe.

Perezida Magufuli yavuze ko Leta ya Tanzania imaze guhomba akayabo k’amadolari miliyari 19.84 buri kwezi, bihwanye n’Amashilingi arenga miliyari 238 kuri aba bakozi ba baringa buri mwaka.

Ubutegetsi bw’iki gihugu buvuga bwakoze igenzura ku byagombwa 435,000 by’abakozi, aha ngo basanze seritifika 9,932 zose ari impimbano.

Muri Gicurasi umwaka ushize, nabwo Leta ya Tanzania yirukanye abakozi 10, 000 bahembwaga badakora.

Buri kwezi Leta ya Tanzania yishyura abakozi bayo miliyoni 260 z’Amadorali ya Amerika, ariko ikavuga ko hari igice kinini kiribwa n’abayobozi kuko abo bantu bahembwa batabaho.

Kugeza ubu iki gihugu gifite abakozi basaga 550,000 mu buyobozi bukuru no mu nzego z’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa