Kigali

Rubavu:Abagabo 3 barashwe bari kwinjiza magendu ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 2435

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Habyarimana Gilbert yavuze ko abasore 3 barasiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC atari abo mu mutwe wa FDLR, ahubwo ari abashakaga kwambutsa magendu mu gihugu banyuze mu nzira izi nyeshyamba zikunze gucamo.

Ku I saa mbiri z’ umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019, abagabo batatu barashwe binjira ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bahita bapfa, abandi bafatirwa mu cyuho batabwa muri yombi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yabwiye Ukwezi.rw dukesha iyi nkuru ko aba bagabo barasiwe hagati y’umurenge wa Cyanzarwe n’ uwa Rubavu bari kwinjiza magendu mu Rwanda.

Yagize ati “Abarashwe twasanze ari abasore bakomoka mu murenge wa Rubavu, bari kumwe n’ abandi bavuga ko hari ababakoresha mu kujya kubikorerera ibintu bakura hakurya”.

Meya Habyarimana yakomeje avuga ko abarashwe bari banyuze mu nzira y’umwanzi FDLR isanzwe inyura, asaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho bakirinda ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Ntabwo ari FDLR mu by’ukuri ahubwo ni abaturutse mu nzira FDLR nayo inyuramo. Ubutumwa tugenera abaturage ni uko nta muntu wemerewe kwinjira aho umwanzi anyura cyangwa gukora ubucuruzi butemewe n’ amategeko.”

Aba bagabo batatu bari mu kigero cy’ imyaka 25 na 35 barashwe bahita bapfa, abandi batanu (5) bafatiwe mu cyuho ndetse banabwira ubuyobozi ko bafite abantu baba babatumye kubikorerera ibicuruzwa babivana muri Kongo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kizito Mihigo yavuze kuri Sankara wamushoye mu byaha byatumye...

Umuhanzi Kizito mihigo yavuze ko atandukanye cyane na Nsabimana Callixte...
24 May 2019 Yasuwe: 5180 0

Besigye yatangaje impamvu ikomeye atifashisha intwaro mu guhirika...

Umunyapolitiki Kiiza Besigye umaze imyaka myinshi ahangana n’ubutegetsi bwa...
23 May 2019 Yasuwe: 2065 0

Umunyamategeko ukomeye muri US yakubise umugore we amuziza gutinda gukuramo...

Umunyamategeko wo muri leta ya Mississippi witwa Douglas McLeod yakubise...
23 May 2019 Yasuwe: 3116 1

Ubuhinde: Inzovu yishe umugabo wayiteye amabuye ubwo yarimo...

Umugabo witwa Shailen Mahato w’imyaka 27 ukomoka mu Buhinde yahuye n’uruva...
18 May 2019 Yasuwe: 4650 1

TAS2019: Robot ya "Sophia" yatunguye abantu mu kiganiro yagiranye na...

Robot ya Sophia yongeye gususurutsa abitabiriye umunsi wa 3 wa Transform...
16 May 2019 Yasuwe: 4738 1

Leta y’Uburundi yafatiriye imitungo y’abashinjwa gushaka guhirika perezida...

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Burundi hasohotse urwandiko rwemeza ko Leta ya...
16 May 2019 Yasuwe: 1992 0