skol
fortebet

Ruhango: Habonetse ibisasu bibiri hafi y’urugo rw’umuturage

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu murenge Wa Mwendo mu karere ka Ruhango habonetse ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa Grenade hafi y’urugo rw’umuturage bitera abahatuye impungenge.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko amakuru y’ibi bisasu bibiri yamenyekanye taliki ya 06/09/2022 umuturage witwa Mukarwego Suzane ubwo yacaga umugende w’inzu ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Flloribert yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko bahise bashyira ibimenyetso aho ibyo bisasu biri, bashyiraho n’uburinzi kugira ngo bitaza guteza impanuka bikica abantu.

Yagize ati: “Twiyambaje abasirikare bo muri Ingeeniering brigade kugira ngo babitegure.”


Muhire yavuze ko iryo tsinda ry’abasirikare rizahagera ku munsi w’ejo, kubera ko ryagombaga kuba ryaje uyu munsi ku wa Gatatu.

Gitifu Muhire avuga ko amakuru bahawe n’abaturage avuga ko ibi bisasu bishobora kuba byaratawe n’Interahamwe zari zije kwica no gusahura imitungo y’abaturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazitesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa